RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Ibihembo byongerewe, Ibisonga bya Nyampinga bigenerwa ibihembo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2018 12:36
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda 2019. Kuri ubu hagaragaye impinduka zinyuranye aho abakobwa bahatanira iri kamba bamaze kugenerwa ibihembo binyuranye gusa icyagaragaye nk'impinduka nziza ni uko abakobwa bazaba ibisonga bya Nyampinga w'u Rwanda bamaze kugenerwa ibihembo binyuranye.



Muri uyu mwaka wa 2019 abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 hamaze gutangazwa ibihembo bazahabwa. Umukobwa uzegukana ikamba akazahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse akagirwa na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n'ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko ibi bibaye mu gihe hari ibitekerezo binyuranye byagiye bibasaba guhemba n'abandi bakobwa bambikwa amakamba ntibajye bahemba gusa Miss Rwanda. Kuri ubu rero abaterankunga ba Miss Rwanda babaye batanze amafaranga yo guhemba abakobwa babiri bazaba ibisonga bya Miss Rwanda. Ishimwe Dieudonne yavuze ko hari icyizere ko mu myaka iri imbere n'abandi bambikwa amakamba muri iri rushanwa bazajya bagenerwa ibihembo.

Miss Rwanda

Ibihembo byongerewe muri Miss Rwanda2019, ibisonga bya Nyampinga bigenerwa ibihembo 

Ibi bije mu gihe ubusanzwe wasangaga mu bakobwa bose bahatanaga umwe muri bo ari we ugira ishimwe abona cyane ko uwabaye nyampinga ariwe wagenerwaga igihembo agahabwa akazi ko kuba Brand Ambassador wa Cogebank, ahembwa 800,000Frw ku kwezi ndetse akanagenerwa n'imodoka nshya mu gihe bagenzi be babaga bamukurikiye bo batahaga amaramasa.

Kugeza ubu irushanwa ryo gutoranya umukobwa uzavamo Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2018 ryamaze kubona abakobwa bazahagararira intara y'Amajyaruguru ndetse n'intara y'Uburengerazuba muri iri rushanwa rikurikirwa n'abatari bake.Kuri ubu hatahiwe Intara y'Amajyepfo ndetse n'Uburasirazuba biri mu mpera z'iki cyumweru ndetse n'umujyi wa Kigali bazashakishamo abakobwa bazawuhagararira mu cyumweru gitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND