RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Igihozo Darine ni umukobwa wa kabiri utashye hasigaye 18 -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 20:09
4


Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo Higiro Joally yasohotse muri boot camp, uyu yari abaye uwa mbere usohotse abimburiye abandi bane bagomba kumukurikira cyane ko umunsi wa nyuma w'irushanwa uzagera hasigayemo abakobwa 15 muri 20 bari binjiye mu mwiherero w'aya marushanwa.



Nkuko byagenze ku munsi wa mbere abakobwa bahawe itegeko ko bagomba gutegura ibintu byabo uko babizanye ku mugoroba batangira gukora challenge ubundi batangira kuyibazwaho buri mukobwa yari afite iminota itatu yo gusobanura ku byo yabajijwe. aha bahawe ingingo 3 zo kuvugaho arizo;

-Umuryo Miss Rwanda yashyigikira gahunda ya Visit Rwanda

-Uburyo Miss Rwanda yafasha abana babakobwa kubona imirimo

-Gusobanura uburyo umuntu yakwiyigisha atari ngombwa ko ajya mu ishuri

Gihozo

Igihozi Darine yatashye

Abashinzwe akanama nkemurampaka baje gukusanya amanota y’abo bakobwa bose barayateranya. Nibwo haje gusohoka urutonde rw’abatsinze.

Mu bakobwa 12 batsinze ibyo bari babajijwe ni Uwase Muyango Claudine,Gaju Anitha, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Teta Mugabo Ange Nicole,Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, na Murebwayire Irene.

Miss Rwanda

Amajwi yatanze batanu bakomeje

Naho ku rutonde rw’amanota yo kuri SMS, Mwiseneza Josiane yaje imbere n’amajwi 18394, Bayera Nisha Keza aza ku mwanya wa kabiri na 10 471,Niyonsaba Josiane10033, Mutoni Oliver 9919, Uwicyeza Pamella 9237.

Igihozo Darine na Umurungi Sandrine nibo babiri basigaye. yabonye amahirwe yo kuguma mu mwiherero biturutse ku mahitamo y’abandi bakobwa bagenzi be bari kumwe mu mwiherero. Bityo bituma ataha.

Miss Rwanda

Yahise ataha...

Iki cyumweru cyose ni icya challenges ku bakobwa. Ari nazo zizajya zivamo ibibazo babazwaho bihesha bamwe gutambuka abandi bagakizwa na sms voting.

Biteganyijwe ko igikorwa cy’amatora kizajya gitangira buri munsi saa mbiri z’umugoroba (20h00) kigahagarikwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’undi munsi.

UMVA HANO IKIGANIRO YARI AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntibisanzwe5 years ago
    Ibi bintu biri so heart-breaking rwose
  • manishimwemarieangebelyse@gmail.com5 years ago
    ese wambwira ukuntu wasezerera umwana nijoro? ntibimutere tromatisme
  • Twabimenye5 years ago
    Abo babaye abambere harya ngo sibo bazavamo Miss Rwanda n'ibisonga bye??? Darine we nashakire ahandi ntakundi.
  • NZAYIKORERA 5 years ago
    JOSIANE NIWE UKWIRIYE IKAMPA RYA 2019 NUKURI PE.





Inyarwanda BACKGROUND