RFL
Kigali

Miss Rwanda Meghan n’ibisonga bye na Miss Josiane bahakanye kwitabira ihuriro ry'urubyiruko muri College Amis des Anfants

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2019 11:51
1


Miss Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019, ibisonga bye Yassip Casimr (Igisonga cya mbere), Uwase Sangwa Odile (Igisonga cya kabiri), ndetse na Miss Mwiseneza Josiane wabaye umukobwa ukunzwe mu irushanwa (Miss Popularity 2019) bahakanye ibyo kwitabira ibirori bizabera mu ishuri College Amis des Anfants.



Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza, bigaragara ko ibi birori byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, batumira Miss Nimwiza Meghan, Miss Yassip Casimr, Miss Uwase Sangwa Odile, Miss Mwiseneza Josiane n'umuhanzi Oliver The Legend mu Inteko rusange y’urubyiruko izabera mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Cyubahiro Jack Ushinzwe urubyiruko mu kagari ka Murama wateguye ibi birori, yabwiye INYARWANDA ko ibi birori byateguwe mu rwego rw’akarere bigenwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko bashingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda zitateguwe n’ibindi.

Avuga ko bafite abantu benshi bazatanga ibiganiro muri iri huriro ry’urubyiruko. Bisunze gutumira Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Miss Mwiseneza Josiane bashaka kugira ngo urubyiruko ruzitabire ku bwinshi.

Ati “ Dufite abandi bantu bazaza gutanga ibiganiro. Ariko urabizi iyo urubyiruko rwumvise hazaza abantu nka bariya (Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye na Miss Mwiseneza Josiane) bitabira ku bwinshi noneho ugasanga ubutumwa burushije kumvikana. Ni muri urwego rero twashatse ko bariya ‘ba-Miss’ baza kugira ngo tubone urubyiruko rwinshi. »

Yavuze ko atabashije kuvugana na bo ubwabo ahubwo ko hari umuntu yabatumyeho. Avuga ko nta gisubizo barahabwa na Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Mwiseneza Josiane, kuko ngo mu minsi iri imbere bashobora kubyemera cyangwa se bakabihana.

Avuga ko gushyira hanze urupapuro rwamamaza ibi birori, byatewe n’uko umuntu yabatumyeho yamubwiye ko nta kibazo.

Miss Nimwiza Meghan bahakanye kwitabira ihuriro ry'urubyiruko rizabera mu kagari ka Murama

Claude ‘Chairman’ w’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF mu Murenge wa Kinyinya ntahuza na Cyubahiro Jack wateguye ibi birori, kuko we avuga ko bavuganye na Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Miss Mwiseneza Josiane, babemerera y’uko bazitabira ibi birori ndetse banabaha uruhushya rwo gushyira hanze urupapuro rwamamaza.

Yagize ati “Twavuganye na bo; Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye batuye hano i Kinyinya. Batubwiye ko nta gahunda igihugu cyabatumiramo ngo bange, bakwitabira. Batwemereye y’uko dukora impapuro zamamaza iki gikorwa.”

Avuga ko bakimara kubemerera bababwiye y’uko hari ibindi bikorwa bashobora kuzitabira. Ariko kandi ngo ubu baracyafite icyizere cy’uko Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye na Miss Mwiseneza bazitabira.

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko abateguye ibi birori bashyize hanze impapuro zibyamamaza batavugishije abo batumiye. Ati “Bakoze “affiche” batabajije umuntu n’umwe bohereza “invitation” nyuma anababwira (Miss Nimwiza Meghan) ko atazaboneka.”

Ibi birori byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2019 muri College Amis des Anfants, gutangira ni saa munani (14h:00’) z’amanywa. Oliver The Legend uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni we muhanzi watumiwe. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri aha ari kumwe na Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Miss Mwiseneza Josiane wabaye umukobwa ukunzwe mu irushanwa (Miss Popularity 2019).

Urupapuro rwamamaza ihuriro ry'urubyiruko ryatumiwemo Miss Nimwiza Meghan, ibisonga bye na Miss Mwiseneza Josiane.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanine KARANGWA5 years ago
    Ndatekereza ku bwanjye ko mu gihe tugezemo hakabaye buri gihe ubwumvikane ku mpande zombi munyandiko. Icyo gihe biroroha. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND