RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda yakowe n’Umuyobozi muri FERWAFA mu birori byitabiriwe na Bernard Makuza-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 8:37
0


Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, yakowe n’umukunzi we Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2019 ubera kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga. Uyu muhango witabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bifatanyije n’umuryango wa Katabirora David, Miss Shimwa Guelda avukamo.

Mu bantu bazwi bitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa harimo Bernard Makuza Umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 08 Werurwe 2000 kugera kuwa 06 Ukwakira 2011. Kuva kuwa 14 Ukwakira 2014 kugera kuwa 17 Ukwakira 2019 yari Perezida wa Sena, umwanya yasimbuweho na Dr Iyamuremye Augustin.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Miss Iradukunda Elsa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, Kalimpinya Queen wegukanye ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’abandi.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Ni ikimenyetso kandi gishimangira ko uyu mukobwa yemeye kuba umugore wa Habimana Hussein. Nyuma yo kwambikwa impeta, Shimwa yasangije inshuti ze inkuru nziza kuri konti ya instagram, agira ati “Navuze ‘Yego’ ku muntu nifuza kubana nawe ubuziraherezo’.

Shimwa Guelda abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka. Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.


Ubukwe bw'aba bombi buzaba ku wa 22 Ukuboza 2019

Imiryango yombi yahanye impano


Habimana Hussein na Miss Shimwa Guelda batangiye urugendo rushya rw'ubuzima

Inseko ya Miss Guelda witegura gutaha iw'abandi...

Umunezero mu miryango yombi yashyingiranye....

Miss Shimwa Guelda ku munsi we w'amateka azahora yibuka!


Habimana Hussein n'abasore bamuherekeje gukwa Miss Shimwa Guelda

Nyampinga w'u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Miss Kalimpinya Queen

Hon. Bernard Makuza mu muryango wasabye umugeni

Bamwe mu basore baherekeje Habimana Hussein mu muhango wo gusaba no gukwa Miss Shimwa Guelda

Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

REBA AMASHUSHO Y'UKO UYU MUHANGO WAGENZE


AMAFOTO: MUGUNGA Evode-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND