RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda yakoze ubukwe n’umuyobozi muri FERWAFA-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2019 8:51
0


Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere na Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yakoze ubukwe na Habimana Hussein.



Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Kigali Convention Center, kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019. Bari bashyigikiwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bishimiye umuryango mushya bungutse.

Kuwa 15 Ukuboza 2019 nibwo Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasabye anakwa Miss Shimwa Guelda mu muhango wabereye kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Bombi kuwa 19 Ukuboza 2019 bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byose byabimburiwe n’umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda wabaye kuwa 29 Kamena 2019 ubwo Habimana Hussein yamwambikaga impeta y’urukundo, nk’intangiriro ry’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa Guelda abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.

Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Umunsi w'umunezero kuri Miss Shimwa Guelda n'umukunzi we

Miss Shimwa yari yambaye ikanzu ndende y'ibara ry'umweru yizihiwe n'umunsi we

Imiryango yombi n'inshuti bahuriye mu ifoto rusange

Miss Shimwa Guelda n'umukunzi we bakoze ubukwe


AMWE MU MAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA


Umuryango wa Habimana Hussein bakiriye umukazana



KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA MISS SHIMWA GUELDA BWAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND