RFL
Kigali

Miss Supranational 2018 yashishikarije abanyarwandakazi kwitabira Miss Supranational Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2019 15:41
0


Umukobwa witwa Valeria Vazquez ukomoka muri Puerto Rico wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018, yashishikarije abakobwa b’abanyarwandakazi guhatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 anaha ikaze umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Poland.



Mu butumwa bw’amashusho bufitwe na INYARWANDA, Miss Valeria Vazquez yabwiye abanyarwandakazi ko igihe ari iki kugira ngo bagerageza amahirwe mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 anaboneraho guha ikaze muri Poland umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Yagize ati “Muraho abo mu Rwanda. Nitwa Valeria Vazquez mfite ikamba rya Miss Supranationala 2018. Ndi hano kugira ngo ntere iteka abakobwa bashaka gutera ikirenge mu cyanjye. Ndabasaba kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Mpaye ikaze muri Poland umukobwa uzegukana ikamba. Amahirwe masa kuri mwese!

Valeria yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018 ahembwa ibihumbi 30$

Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi yitwa KS Ltd yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yatangarije INYARWANDA ko kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru hazaba amajonjora ya mbere ku bakobwa aho bazatangaza ababashije gukomeza mu kindi cy’icyiciro.

Yanavuze ko kwiyandikisha bigikomeje aho abakobwa bashobora kwifashisha nimero:078 30 144 82. Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, Igisonga cya Mbere ahembwe 500 000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwa 300 000 Frw.

Umukobwa uzaba wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, azaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland, mu Ukuboza 2019. Valeria yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2018 ahigitse abakobwa 71 mu birori bikomeye byabereye Krynica muri Poland. Valeria Vázquez yambitswe ikamba na Jenny Kim wo muri Korera wabaye Miss Supranational 2017. 

Ibyo umukobwa asabwa kuba yujuje:

-Kuba atarashaka (nta mugabo afite).

-Afite hagati y'imyaka 18 na 28 y'amavuko.

- Afite uburebure 1,70m.

-Nta bishushanyo(tattoos) afite ku mubiri.

-Kwemera amategeko n'amabwiriza y'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda.

Ingengabihe y’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019:

Tariki 03, 04 Kanama 2019 kugeza kuya 11 Kanama 2019: Hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa bitabiriye irushanwa.

Tariki 13 Kanama 2019 kugeza kuya 30 Kanama 2019: Abakowa bazatangira gutorwa binyuze ku rubuga ruzashyirwaho (Online voting).

01 Nzeri 2019: Hazamenyekana abakobwa 15 bazajya mu mwiherero 'Boot Camp'.

03 Nzeri 2019: Abakobwa bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’.

06 Nzeri 2019: Hazaba ijoro ryo kwerekana impano ku bakobwa bahataniye ikamba: Talent (Beauty with purpose) night.

07 Nzeri 2019: Ni umunsi wa nyuma w'irushanwa ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.


Valeria yegukanye ikamba ahigitse abakobwa 71 barimo n'umunyarwandakazi Tina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND