RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah mu bakobwa 9 bemerewe guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2019 21:09
0


Umukobwa witwa Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cyambere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 akanitabira Miss University Africa 2018, ni umwe mu bakobwa icyenda babonye itike yo gukomeza mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.



Kuri uyu iki cyumweru tariki 04 Kanama 2019 ni bwo hakomeje amajonjora y’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, igikorwa cyabereye kuri Century Park Hotel Nyarutarama.

Abakobwa bitabiriye ni 12 biganjemo abanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse no muri Miss&Mister Elegancy 2018.

Abakobwa 12 biyandikishije kuri uyu munsi ni: Igiraneza Ndekwe Paulette, Umufite Anipha, Umutoniwase Mariam, Uwase Aisha, Mbabazi Blenda, Umulisa Ange, Umunyana Shanitah, Magambo Yvette, Umukundwa Clemence, Umwali Bella, Ingabire Grace na Umulisa Divine.

Igiraneza Ndekwe Paulette yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ariko azitirwa no kuba atarujuje ibipimo.

Umufite Anipha, Umukundwa Clemence, Uwase Aisha na Umunyana Shanitah nabo bitabiriye Miss Rwanda 2019 ndetse Umunyana abasha kwegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere.

Ni mu gihe Umulisa Divine we yambitswe ikamba rya Miss Popularity muri Miss Elegancy 2018.

Akanama Nkemurampaka k’irushanwa kagizwe na Uwase Tina Clementine waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland mu Ukuboza 2018.

Danny Kwizera Umuyobozi wa Uno Fashion na Christelle Mucyo ubarizwa muri kompanyi ya KS Ltd yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational kemeje ko mu bakobwa 12 biyandikishije abakobwa icyenda aribo bemerewe gukomeza mu irushanwa.

Abakobwa icyenda bakomeje mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Abakobwa icyenda bakomeje mu irushanwa ni Igiraneza Ndekwe Paulette; Umufite Anipha, Uwase Aisha, Umunyana Shanitah, Magambo Yvette, Umukundwa Clemence, Umwali Bella, Ingabire Grace na Umulisa Divine.

Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018, yatangarije INYARWANDA, ko kuba atarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 byatumye yumva ashaka no kugerageza amahirwe yumva ko hari icyo yamarira urubyiruko.

Ati “Iyo hamwe byagenze ugerageza amahirwe n’ahandi. Numvise ko hari icyo namarira urubyiruko cyangwa se abari n’abategarugori muri rusange nanjye nza muri iri rushanwa…kuza hano ni amahitamo y’umuntu. Uza n’ubundi uvuga ko bishobora gukunda cyangwa bikanga.”

Avuga ko atekereza kwiyandisha muri Miss Supranational Rwanda 2019 yaganirije ababyeyi baramushyigikira. Nubwo kuri uyu munsi w’amajonjora ababyeyi be batabonetse ku mpamvu z’akazi ariko barumuna be bari bamuhereje ahabereye amajonjora.

Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi KS Ltd itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko kwiyandikisha bigikomeje kuko hakenewe abakobwa 20.

Yavuze ko ku cyumweru gitaha nabwo hazaba igikorwa cyo gushakisha abandi bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Kuri ubu abakobwa bashobora gukomeza kwiyandisha banyuze kuri nimero: 0783014482.

Abakobwa icyenda batoranyijwe uyu munsi biyongereye kuri batanu batoranyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2018 aribo: Umuhoza Karem, Umutoniwase Anastasie, Mutoni Queen Peace, Neema Nina, Umwali Sandrine. Bivuze ko bose babaye 14 mu gihe hakenewe abakobwa 20 gusa.

Bahawe impapuro ziriho amanota buri wese yagize

Umwali Bella yabonye itike yo guhatana muri Miss Supranational Rwanda 2019

Umunyana Shanitah yakomeje mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Umukundwa Clemence wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 nawe yemerewe gukomeza mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Umufite Anipha yemerwe guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Igiraneza Ndekwe Paulette yakomeje mu irushanwa

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND