RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah yajyanye icyizere muri Poland aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Supranational-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2019 1:32
0


Miss Umunyana Shanitah yerekeje mu gihugu cya Poland aho aserukiye u Rwanda yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational azahuriramo n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya Miss Supranational batangiye kugera muru Poland, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019. Umunyana Shanitah yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa mbili n’igice z’ijoro.

Yari aherekwejwe n’abavandimwe be ndetse na nyina. Yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu yari amaze yitegura yakoze imyitozo itandukanye irimo kwiga intambuko, kumenya umuco w’u Rwanda, kwitegura mu mutwe n’ibindi bizamufasha.

Yari amaze iminsi ashakisha amanota mu cyiciro gishya cyinjijwe muri iri rushanwa ‘Miss Supranational Influencer 2019’. Yabashije kwitwara neza atsinda ibyiciro bibiri atsindwa kimwe, avuga ko gutsindwa kimwe byaturutse kuri ‘video’ atakoze.

Ati “…Habuzemo gukoresha ‘video’ kuko ni ‘challenge’ nakoreshejemo amafoto. Navuga ngo ntacyabuze aho ni kwa gupositinga wenda utabashije kuba wasomye neza.”

Umunyana avuga ko nk’undi wese witabiriye irushanwa yifitiye icyizere cyo kwitwara neza. Ati “Umuntu ugiye mu irushanwa agomba kugenda afite ‘confidence’ ari yo njyanye ntekereza ko ‘confidence’ ari cyo kintu gikwiye kuruta ibindi naba njyanye.”

Uyu mukobwa yavuze ko azakora buri kimwe cyose asabwa n’irushanwa kugira ngo azitware neza, yegukana ikamba. Akomeza avuga ko ubumenyi yakuye muri Miss University Africa yitabiriye umwaka ushize n’andi marushanwa y’ubwiza yanyuzemo azabwifashisha muri Miss Supranational.

Alphonse Nsengiyumva Umuyobozi wa KS Ltd yateguye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu bateguye neza Miss Umunyana Shanitah ku buryo bizeye ko azegukana ikamba.

Avuga ko Miss Shanitah bagiye bamuhuza n’abantu batandukanye barimo n’abitabiriye irushanwa rya Miss Supranational bamuganirije ku ngingo zitandukanye, bamuha n’impanuro.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye muri ‘Bikini’ ya Made in Rwanda yakozwe na Impinga. Alphonse avuga ko mu byo Shanitah yitwaje na yo irimo kandi ko azayambara mu gice isabwamo.

Yagize ati…Hari iyo baba bajyanye(Bikini) bakunda no kwifotozanyamo we aba yayiturukanye hano n’ubundi yakozwe n’umunyarwanda…Ariko iyo bageze kuri ‘final’ bose bambara ‘Bikini’ zisa. N’ubundi ni ‘Made in Rwanda’ twamuhaye yitwaje ariko azanahasanga ‘Made in Poland’.”

Guha amahirwe Umunyana Shanitah bisaba gukora ‘download’ ya Application y’irushanwa rya Miss Supranational ukajya ahari ‘vote’ ukamutora ari naho hanyuzwa amakuru yose y’irushanwa.

Ushobora kandi kumuha amajwi yisumbuyeho aho utanga amadorali ukagura ipaki y’amanota. Ushobora kugura ipaki y’idorali rimwe n’ibice bitanu ukaba umuhaye amanota atanu kuzamura.

Umukobwa uzambikwa ikamba azemenyakana kuwa 06 Ukuboza 2019 mu birori bizabera mu Mujyi wa Katowice mu Mujyi wa Poland.

Muri ‘Challenge’ ya Gatatu Miss Shanitah yerekanye amateka y’u Rwanda mbere y’abakoroni n’igihe cyabo ndetse anagaruka no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Yerekana ndetse aho igihugu kigeze mu kuzamura umugore mu kubaka igihugu ndetse yerekana naho u Rwanda rugeze ruhangana n’impinduka z’ikirere, kurinda gucika ku Ingagi ku Isi n’ibindi.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Rizanyuzwa kuri Televiziyo imbona nkubone mu bihugu birenga 140.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez urimaranye umwaka.

Miss Shanitah yajyanye icyizere muri Poland aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Supranational n'abakobwa 80


MISS SHANITAH YEREKEJE MURI POLAND GUHATANIRA IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND