RFL
Kigali

Miss Uwase Vanessa asanga imyaka igenwa ku bakobwa bitabira Miss Rwanda ikwiye kongerwa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2019 12:09
1


Miss Rwanda ni irushanwa rikomeye hano mu Rwanda, birangira ritanze ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga ubwenge ndetse n’umuco akaba Miss Rwanda. Ni irushanwa rikiri kwiyubaka ku buryo haba ari aha buri wese gushyira itafari ngo iri rushanwa rirusheho kugenda neza.



Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ndetse anegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu mwaka wa 2015. Uyu mukobwa kuri ubu umaze no kuba icyamamare cyane, yatangarije INYARWANDA ko ku bwe imyaka y’abakobwa bitabira Miss Rwanda yazamurwa ikava kuri 18.

Muri iki kiganiro yagize ati "Iyo witabira Miss Rwanda uba uri umwana w’umukobwa wihitira nk’abandi bose mu muhanda, ariko utanahindukiza abantu bari mu byabo batakuzi. Ariko iyo wageze mu binyamakuru  abantu barakumenya. Mu buzima bw’abagabo bagira amatsiko bityo bituma abantu benshi bifuza kumumenya.” Uyu mukobwa yatangaje ko kuba umwana yajya muri Miss Rwanda akiri muto bishobora kumuta mu mutego.

Miss Vanessa

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015

Miss Vanessa yakomeje agira ati "Niyo mpamvu usanga umwana iyo agiye muri Miss Rwanda akiri muto bimubera umutego ukomeye, ku bwanjye numva bageza ku myaka 21.” Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa akanabona ikamba ry’igisonga cya mbere  yatangaje ko uretse abagabo hari n'abandi bantu bashobora gushuka umwana bagendeye ku kuba azwi kandi akiri muto bakamukoresha mu bibafitiye inyungu ariko we nta nyungu bimufitiye.

Vanessa asanga abategura Miss Rwanda bagakwiye kongera imyaka igenderwaho ku bitabira iri rushanwa ku buryo bitabira irushanwa baciye akenge. Miss Vanessa yatangaje ko nawe ibi byagiye bimubaho ndetse n'ubu ahura n'imitego inyuranye icyakora we ahamya ko abishoboza kuba we ari mukuru.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA MISS UWASE RAISSA VANESSA

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pablo5 years ago
    nanjye niko mbibona kuko bariya bana baba bakiri bato mu mutwe umwana ukirangiza Secondary aba ataramenya ubuzima ni nayo mpamvu iyo bagiye mu yandi marushanw hanze bibacanga kuko bahurirayo nabandi bari kwiga UNIVERSITY cg banayirangije abo bantu ntaho baba bahuriye mu mitekerereze and maturity





Inyarwanda BACKGROUND