RFL
Kigali

MK Isacco na Josey bazaririmba mu gitaramo cyo gufasha umuryango wa Dj Arafat witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 18:00
0


Umuhanzi w'Umunyarwanda Murwanashyaka Isaac [MK Isacco] ubarizwa i Paris we na Josey wo muri Côte d'Ivoire batumiwe kuririmba mu gitaramo kizabera mu Bufaransa mu Mujyi wa Montreuil cyateguwe hagamijwe gushakisha amafaranga yo gufasha umuryango wa Dj Arafat witabye Imana.



Yavutse yitwa Ange Didier Houon yamamara mu muziki ku izina rya Dj Arafat. Ni umunya Cote d’Ivoire kavukire. Yitabye Imana afite imyaka 33 azize impanuka y’ipikipiki (moto). Yapfuye kuya 12 Kanama 2019 aguye mu bitaro bihereye mu Mujyi waAbidjan muri Cote d’Ivoire.

Iki gitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gufasha umuryango we cyateguwe na kompanyi ebyiri zikomeye mu gutegura ibirori muri Cote d’Ivoire: Saphir Com na Schama Prod.  Ni igitaramo giteganyijwe kuba kuya 07 Nzeri 2019 muri Salle ya Palais des Congres de Montreuil de Paris yakira abarenze 1 000.

Itariki nk’iyi iki gitaramo kizaberaho mu 2018 nibwo Dj Arafat yahawe igihembo nk’umuhanzi mwiza wa ‘Coupe decaler’. Josey yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo kuko afitanye amateka yihariye na Dj Arafat. Josey azahora ashima Dj Arafat kuko ariwe wamufashije mu rugendo rw’umuziki kugeza yitabye Imana.

MK Isacco na Josey bazaririmba mu gitaramo cyo gushakira ubufasha umuryango wa Dr Arafat witabye Imana azize impanuka ya moto

Yamufashije mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano bye anamuhuza n’abandi bahanzi. N’ubwo Dj Arafat yari asanzwe afite ‘Label’ ye yanashyize imbere mu gufasha Josey mu rugendo rwe rw’umuziki. Dj Arafat azashyingurwa kuya 31 Kanama 2019.

MK Isacco yabwiye INYARWANDA, ko yatumiwe muri iki gitaramo nk’umuhanzi usanzwe utuye muri Cote d’Ivore kandi akaba ari umwe mu bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki.

Avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Dj Arafat kuko baherukanaga muri Mata 2019 bahuriye mu gitaramo kimwe. Dj Arafat yamenyakanye mu njyana ya ‘Coupe Decaler’ ayimenyekanisha ku isi. 

Mu gihe yamaze yakoranye n’ibyamamare bikomeye nka Maitre Gims, Davido, Koffi Olomide, Fally Ipupa [Watumiye i Kigali mu gitaramo]. Yari asanzwe abarizwa muri ‘Label’ ya Maitre Gims.

Dj Arafat yitabye Imana azize impanuka ya moto

Umuhanzi w'umunyarwanda MK Isacco abarizwa mu Bufaransa

MK isacco yaherukaga Dj Arafat mu gitaramo muri Mata 2019

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CHEZA' YA MK ISACCO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND