RFL
Kigali

Mowzey Radio cyangwa Hirwa Henry? Ni inde abahanzi bo mu Rwanda bakwiye gutegurira igitaramo cyo kwibuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2019 9:53
9


Mu minsi ishize tariki 1 Gashyantare 2019 hirya no hino ku isi bibutse itabaruka rya Mowzey Radio umuhanzi w'Umugande watabarutse mu mwaka wa 2018 itariki nk'iyo twavuze hejuru. Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo kwibuka Mowzey washenguye imitima ya benshi.



Kenshi usanga mu Rwanda hahora intero yo gushaka gushyira hamwe guhuza imbaraga yewe no gushakisha uburyo bwa nyabwo bafatanya kuzamura umuziki w'u Rwanda ukaba ariwo ucurangwa cyane kurusha uw'abanyamahanga. Ibi byanashakiwe inyito bityo mu rurimi rw'amahanga bagira bati"Rwandan Music First", iyi ntero yumvikanisha umuziki w'u Rwanda nk'ukwiye gufata intebe bwa mbere kurusha imiziki yo mu bindi bihugu.

Mu minsi ishize mu Rwanda habaye igitaramo cyateguwe n'abahanzi bo mu Rwanda ijana ku ijana kigamije kwibuka umuhanzi wo muri Uganda, Mowzey Radio. Iki gitaramo cyahise gikurura impaka ahahurira abakunzi ba muzika banyuranye. Bamwe ntibiyumvisha uburyo mu Rwanda hateguwe igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio mu gihe abahanzi ubwabo aribo bagiteguye batarategura igitaramo icyo ari cyo cyose cyo kwibuka umuhanzi w'umunyarwanda witabye Imana.

Mowzey Radio

I Kigali habereye igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio cyateguwe n'abahanzi 100% nyamara ntibaragikorera Hirwa Henry umuhanzi w'umunyarwanda uherutse kwitaba Imana

Uwaganiriye na Inyarwanda.com yagize ati" Urabona rimwe na rimwe mbura uko mbyita, sinzi niba nabyita iki ariko bisa nabi, simvuze ko Radio atari akwiye kwibukwa ariko nanone nk'umunyamahanga nsanga bamwibuka nyuma yo kwibuka abahanzi b'abanyarwanda. Ubuse abahanzi bateguye iki gitaramo byari kubananira gutegura icyo kwibuka Hirwa Henry cyangwa abandi bahanzi muri rusange bitabye Imana? Uzarebe n'ibitaramo biba byo kubaha agaciro usanga bitegurwa n'abikorera abahanzi bagatumirwamo ariko iki gitaramo cyo cyateguwe ijana ku rindi n'abahanzi mu gihe bataratekereza ko bakora icyo kwibuka Hirwa Henry n'abandi bitabye Imana."

Iki kibazo cyatumye Inyarwanda.com twegera Uncle Austin nk'umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio. Yagize ati" Urumva hari impamvu nyinshi, ntekereza ko igitaramo cyo kwibuka nka Hirwa Henry ari igitaramo cyagatanzweho igitekerezo n'umuryango we cyangwa abo babanye mu itsinda, kuri Mowzey Radio twabikoze kuko twaganiriye n'umuryango we ndetse na Weasel baririmbanaga ukabona ko abishaka cyane. Gusa byo urabivuze numva umutima uranshinja kuba ntacyo turakora ni ukuri pe birakenewe ko nk'abahanzi tugira icyo dukora mu kwibuka Hirwa Henry atari nawe gusa ahubwo abahanzi muri rusange bitabye Imana mu Rwanda."

Uncle Austin asanga indi mpamvu ikomeye yatumye uyu mwaka habaho wenda iki kibazo ari uko Radio yitabye Imana vuba bityo abahanzi bo muri iyi minsi banagezweho bakaba bamutegurira igitaramo mu gihe Hirwa Henry we abenshi mu bagezweho muri iyi minsi batigeze bagira amahirwe yo kubana nawe bityo nabo babanye bakaba batarabitekereje. Gusa Uncle Austin asanga bidakwiye rwose kuko imbaraga abahanzi bakoresheje mu gutegura iki gitaramo zanakoreshwa mu gutegura ibitaramo byo kwibuka abahanzi b'abanyarwanda bitabye Imana.

Tubibutse ko Hirwa Henry wifashishijwe nk'umwe mu bakwiye kwibukwa ari umwe mu bahanzi bakomeye babaye mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba. Ni umwe mu bari bagize itsinda rya KGB ryari rigezweho mu myaka mike ishize. Yatabarutse tariki 1 Ukuboza 2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi.  

UMVA HANO INDIRIMBO ARASHARAMYE YA KGB ITSINDA RYARIRIMBAGAMO HIRWA HENRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwandan music first5 years ago
    Yego nibyo Radio bamuteguriye igitaramo cyo kumwibuka kandi ndabishyigikiye 100%. Niba mwarabibonye neza, abateguye igitaramo cya Radio ni inshuti ze cyane. Nibyo cyane kuko muri family iyo mubuze umuntu, mugira igihe cyo kumwibuka; ubwo rero njye mbibona nkibintu byateguwe ninshuti ze noneho abakunzi cyangwa se abafana b'umuziki wa Radio the Great baritabira. mundimi zamahanga baravugango, in every crisis there is an opportunity. so, ibi nibibe nk'amahirwe yokwigira kubyabaye hategurwa nibitaramo byo kwibuka abahanzi nyarwanda gusa ibi ntibibe urubanza ngo Radio baramwibutse kandi abanzi nyarwanda babigiremo uruhare. #Rwandan music first.
  • Neza5 years ago
    1. Hirwa 2. M8 Rwema 3. Christophe Matata 4. Rugamba Amasimbi namakombe 5. ........... Hahahahaaaaaa Nyagasani umenye answer
  • Morgan 5 years ago
    Jyembona Radio yarafite izina rikomeye muri east Africa Kandi nomu Rwanda yakoranye indirimbo nabahanze beshi. Ikindi indirimboze zarizikunzwe so kumugereranya nuyu was KGB . Abeshi nkekako iriyagroupe yabayeho igihe umuziki utaribwatere imbere. Ariko kwibuka Radio byari byiza. Nonese kobibuka Bob Marlye , hakaba nibitaramo byokumwibuka why abahanzi bavenzibe batamutegurira igitaramo ,
  • Singirankabo Emmanuel 5 years ago
    Cyakora koko nange binkoze ahantu byo rwose radio twaramukundaga ariko dukwiye kwimakaza umuco w, urukundo twe abanya Rwanda nyuma rukabona kugera no kuba ndi, mpise nibuka nk, ukuntu Mwitenawe augustin yashyinguwe mubukene biruhije hakaba ubu ntanumuhanzi numwe watekereje kuremera n, umuryango asize abahanzi bacu dukunda bazabitekerezeho natwe tubashyigikire tubyitabira kuko birakwiye.
  • Lionel5 years ago
    Umwaka ushize habaye igitaramo cyo kwibuka Rwema muri Serena. Si ngombwa Henry cyane kuko biraba
  • Cadete5 years ago
    Ese nkubu Austin uba ateye akavuga ngo umuryango nuwaririmbanaga na Radio bara babajije berekana ubushake, mwigeze mufata akanya nkbahanzi ngo mwegere umryango wa Henry muvuge ko mushaka gutegura igitaramo cyo kumwibuka baranga? Hanyuma se buri mwaka ko iwabo batangaea gahunda yo kujya kumwibuka nibangahe mubahanzi nyarwanda bajyayo?
  • hassan5 years ago
    hirwa rastman never die bro RIP twe tuzakitegurira muvandimwe
  • John5 years ago
    None se kuki Henry ? Kagambage, Sebanani nabandi bo si abahanzi? Kuba incuti za Radio zaramuteguriye igitaramo nibyiza, inshuti za Henry zizategure ikindi iza Rugamba, Sebanani nabandi nabo gutyo
  • Kalisa5 years ago
    Ariko rero ndumva utatamika abantu uwo bagomba kwibuka. Uwo Hirwa ndumva nta mateka afite yatuma mwumva ko kwibuka abandi mbere ye bibavaje





Inyarwanda BACKGROUND