RFL
Kigali

Mozzy Yemba Boy yasohoye indirimbo ‘Darling’ y’inkuru mpamo ku rukundo rwe n’umukobwa-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 16:42
0


Umuhanzi Mugabutsinze Moise [ Mozzy Yemba Boy] waciye mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Darling’ yakubiyemo inkuru mpano y’urukundo yagiranye n’umukunzi we n’ubwo bamaze gushwana.



Mu 2013 nibwo Mozzy Yemba Boy yatangiye umuziki awushikamaho mu 2016 yinjiye mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse nta mpaka.  ‘Darling’ niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva itsinda rya Yemba Voice ryaba amateka.

Yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ‘Darling’ ari inkuru mpamo y’urukundo yabayemo n’umukobwa bakundanaga n’ubwo baje gushwana buri wese agaca ukwe. Muri iyi ndirimbo aririmba yumvishanisha uko ubuzima bwari bwiza bakiri kumwe kandi ko yahuye na benshi agahitamo we. 

Yavuze ko gushyira hanze inkuru y’urukundo rwe akayinyuza mu ndirimbo ‘Darling’ agamije ko yafasha abakundana. Yagize ati “ ‘Darling’ n’ indirimbo yigisha gukunda umuntu ntacyo ugendeyeho ukamukunda umukunze uko ari ntakindi ugendeyeho.”

Mozzy Yemba Boy yashyize ahagaragara indirimbo 'Darling'

Yavuze ko afite imishinga y’izindi ndirimbo agomba gushyira hanze mu minsi iri imbere kandi ko ateganya no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we. 

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki w’umwimerere kandi ufite ubutumwa bukora ku mbaga nyamwishi.

Yiteze ko iyi ndirimbo imufungirira imiryango nawe akamenyekana, ashingira ku kuba iyi ndirimbo ngo yarayanditse neza, yarakozwe na Producer X on the beat uhagaze neza muri iki gihe by’akarusho amashusho akaba yarakozwe na Director 2 Seyn afatanyije na Gabin Ty.

Mozzy Yemba Boy avuga ko afite gahunda yo gukora umuziki mwiza w'umwimerere

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DARLING' YA MOZZY YEMBA BOY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND