RFL
Kigali

Mr Kagame yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nyizera” yakoranye na Tom Close –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 8:53
0


Mu minsi ishize ni bwo Mr Kagame na Tom Close bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Nyizera’. Nyuma y’igihe kitari kinini igeze hanze aba bahanzi bamaze gushyira hanze amashusho yayo muri gahunda yo gukorana umuvuduko Mr Kagame yatangarije Inyarwanda ko afite muri iyi minsi.



Mr Kagame mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda ko muri uyu mwaka wa 2019 ashaka kwemeza benshi ko ari umwe mu baraperi beza bo gutekerezwaho muri muzika y’u Rwanda. Yanahishuye ko iturufu agomba kuba yitwaje ari iyo gukora cyane agashyira hanze ibihangano byinshi ariko nanone bifite ireme. Ikindi ni uko uyu mwaka agomba gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Ibi ni nabyo yongeye gusubiriramo umunyamakuru ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye “Nyizera” yakoranye na Tom Close. Yahamije ko muri gahunda afite harimo kongera umuvuduko mu mikorere ye ari nako yiyegereza abahanzi bafite amazina manini mu muziki w’u Rwanda bagakorana umuziki mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.

Mr Kagame

Mr Kagame

Tom Close we mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda.com ko yatangiye gahunda zo gufasha abahanzi bakizamuka mu buryo bwo kubamamaza bakaba bakorana indirimbo. Yahamije ko we ubwo yazamukaga hari abahanzi bakomeye bamufashije bityo akaba atabirengaho ngo yirengegize ko ineza yagiriwe na we hari abo agomba kuyigirira.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nyizera’ ya Mr Kagame na Tom Close yafashwe anatunganywa na AB Godwin umusore muri iyi minsi utunganyiriza amashusho y’indirimbo mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane aho yanamaze gusinya amasezerano.

REBA HANO INDIRIMBO ‘NYIZERA’ YA MR KAGAME NA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND