RFL
Kigali

Mr Kagame yashyize hanze indirimbo 'Twese kimwe' aririmbamo ubuzima bw'abanya Kigali -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 10:35
0


Mr Kagame ni umwe mu bahanzi babahanga icyakora abantu benshi bbakunze kwibaza impamvu atamamara muri muzika y'u Rwanda, uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop ariko yifashishije umudiho wa Kinyafurika muri iyi minsi yatangaje ko ari gushyira imbaraga mu muziki we ahereye muri uyu mwaka wa 2019.



Mr Kagame wari uherutse gutangariza Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2019 afite gahunda yo gukora cyane yatangiye kubishyira mu ngiro ashyira hanze indirimbo 'Twese kimwe'  iyi ikaba ari indirimbo isobanura uburyo abatuye mu mujyi wa Kigali ari bamwe buri wese afite icyo ahuriyeho nundi bijyanye n'imibereho y'i Kigali.

Mr Kagame

Mr Kagame

Iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame igiye hanze yakozwe na Producer Nicolas, iyi ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo uyu muhanzi yakoze muri 2018 zirimo;sinjya ndipfana, Agaseke, Mubyuke n'ibitendo. abajijwe impamvu ibikorwa bya muzika ye bitajya byamamara cyane ngo bimufashe no kuba icyamamare byoroshye Mr Kagame yabwiye Inyarwanda.com ko akenshi agongwa n'ikibazo cy'ubushobozi ariko nyine agomba guhangana nk'umugabo kandi ntiyicishe irungu abakunzi be.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'TWESE KIMWE' YA MR KAGAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND