RFL
Kigali

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2019 10:55
0


Sosiyete y’itumanaho MTN yahembye telephone ya Blackberry , umwana witwa Mugisha waririmbye asubiramo indirimbo ‘God will make a way’ y’icyamamare ku isi mu baramyi, Don Moen, wahembuye imitima ya benshi mu gitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ yatumiwemo na RG-Consult inc ku bufatanye na MTN.



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa MTN , Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gashyantare 2019, Alain Numa ushinzwe kwamamaza no gutera inkunga ibikorwa muri MTN Rwanda yashyikirije umubyeyi wa Mugisha telephone ya Blackberry.

Uyu mwana witwa Mugisha yaririmbye iyi ndirimbo ‘God will make a way’ mu gitaramo cyiswe MTN Kigali Praise Fest Edition I cyabereye Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, ku cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

Uwari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, mbere y’uko Don Moen agera ku ruhimbi, yabajije abitabiriye igitaramo umuntu waba azi neza indirimbo y’uyu muhanzi amusaba kwegera imbere akayiririmba. Uyu mwana yazamutse ku ruhimbi aririmba iyi ndirimbo ‘God will make way’, ibintu byanyuze benshi banamufashije kuyiririmba.

Alain Numa ashyikiriza telephone ya Blackberry umubyeyi wa Mugisha.

Mbere y’uko igitaramo gisozwa, umushyushyarugamba yabwiye Mugisha ko azahembwa na MTN telephone ya Blackberry, amusaba ko atazayikoresha ku ishuri.

Si uyu mwana gusa watsindiye telephone ya Blackberry kuko n’umusore witwa Beinvenue Kamoso yagiriwe umugisha udasanzwe atsindira telephone ya Blackberry nyuma yo kuririmba neza indirimbo ‘Nzi ibyo nibwira' y’umuhanzi Mbonyicyambu Israel Mbonyi.

Mugisha waririmbye indirimbo 'God will make a way'ya Don Moen.

Umusore waririmbye indirimbo 'Nzi ibyo nibwira' ya Israel Mbonyi nawe yarahembwe.

Igitaramo 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' cyururukije imitima ya benshi.

AMAFOTO: Twitter @MTN RWANDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND