RFL
Kigali

Mu buryo butunguranye cyane Michelle Obama yagaragaye mu birori bya Grammy Awards-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/02/2019 17:33
0


Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu batunguranye cyane mu birori bya Grammy Awards mu rwego rwo gushyigikira inshuti ye magara Alicia Keys.



Ubwo Alicia Keys yari ayoboye ibirori bya Grammy Awards, mu ijoro ryashize ryo  ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, yatangiye atanga ikaze maze abwira abitabiriye ibi birori ko ataza kuba ari wenyine ahubwo yazanye n’abavandimwe be.

Akimara kuvuga ko yazanye n’abavandimwe be, Michelle Obama yahise agaragara inyuma y’urubyiniro ari kumwe na Lady Gaga, Jennifer Lopez na Jada Pinkett Smith maze agira icyo avuga kitarambiranye ku buryo umuziki wamufashije mu buzima bwe asaba abitabiriye ibirori kuwishimira rwose. 

Abo bagore uko ari bane bakomeje bavuga ku nsanganyamatsiko y’ukuntu umuziki wabagize abo bari bo ariko ubwo Madamu Michelle Obama umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yafataga ijambo, abitabiriye igitaramo basakuje cyane batunguwe kandi bamwishimiye.


Michelle Obama, Lady Gaga, Jennifer Lopez na Jada Pinkett Smith bagaragaye bari kumwe bitunguranye cyane 

Nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Amerika, Madamu Michelle Obama yatangiye agira ati “Guturuka muri Motown kugeza kuri South Side”. Abitabiriye igitaramo bahita basakuza cyane basa n’abamuca mu ijambo arakomeza ati “Kuva kuri Motown, ugakomeza kuri South Side ndetse na ‘Who Run the World’ ni indirimbo zingejeje kuri iki kinyejana. Umuziki wamfashaga cyane gutambutsa inkuru zanjye kandi nzi ko ari ko bimeze kuri buri wese uri aha. Twakundaga injyana gakondo, Rap cyangwa Rock, umuziki utuma tubasha gusangiza abandi ibyacu, agaciro n’agahinda byacu, icyizere n’ibyishimo byacu. Bituma tubasha kumvana, gutumirana, ku ijwi ryose rya buri ndirimbo.

Michelle Obama yavuze amagambo akomeye cyane avuga ibyiza umuziki wamufashije mu buzima bwe (Photo Credit: trbimg)

Ntibyari byoroshye gukomeza kuko abitabiriye igitaramo bari bishimiye cyane ndetse batangajwe bikomeye no kubona Michelle Obama mu birori bya Grammy Awards byabaga ku nshuro yabyo ya 61 aho abatsindiye ibihembo byinshi barimo Kacey Musgraves, Cardi B wabaye umugore wa mbere watsindiye igihembo cya Album ya Rap nk’umuhanzi ku giti cye. Naho Brandi Carlile na Lady Gaga bagahabwa ibihembo 3 aho kuri buri cyose byitwaga Uwatsinze cyane muri iryo joro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND