RFL
Kigali

Mu gahinda kenshi, umubyeyi wa Iradukunda Liliane yifuza kubona umwana we baheruka kuganira ataraba Miss Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/12/2018 20:48
62


Kuri uyu wa 1 tariki 31/12/2018 ni bwo twasuye umubyeyi wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane utuye Rwampara. Kugera aho uyu mubyeyi atuye ndetse tukanahamusanga ntibyari ibintu byoroshye, gusa twamuganirije ndetse aduhishurira ko we n’umukobwa we badaherukanye akaba amukumbuye cyane.



Muri iyi minsi imyiteguro yo gutoranya uzasimbura Miss Rwanda Iradukunda Liliane irarimbanije. Ni muri urwo rwego twagize igitekerezo cyo kuvugana n’umubyeyi wa Iradukunda Liliane ngo agire ubutumwa yasangiza abandi babyeyi bafite abana bari guhatana muri Miss Rwanda 2019 bazanavamo uzasimbura umwana we.

Miss Rwanda

Ababyeyi ba Liliane bombi bari bahari ubwo yatorerwaga kuba Miss Rwanda 2018

Ku isaha ya saa cyenda nibwo twageze aho uyu mubyeyi atuye, ku bw’amahirwe turahamusanga, n’ubwo atahise yemera kutuganiriza ku byerekeye Liliane, dore ko yavugaga ko byatuma arira. Ibi byaduteye amatsiko cyane twifuza kumenya icyaba gituma uyu mubyeyi agira ikiniga iyo aganira kuri uyu mwana we w’umukobwa.

Uyu mubyeyi witwa Uwimana Chantal avuga ko Iradukunda Liliane ari we mwana wenyine w’umukobwa afite, gusa ngo amaze kugira imyaka 5 yamuhaye abo mu muryango ngo bamurere kuko we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kumwitaho. Nyina wa Liliane Iradukunda yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu umukobwa we abana na mubyara we wo kwa nyirasenge. 

Nyuma amaze kuba Miss Rwanda ngo byaramushimishije cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka. Uyu mubyeyi wivugira macye twamusanze yaravunitse akaboko, adutangariza ko Iradukunda Liliane azi iby’iyi mvune gusa ngo ntiyigeze akurikirana ngo amenye niba umubyeyi we yarakize.

Nyina wa Liliane avuga ko kuva uyu mukobwa we yatorerwa kuba Miss Rwanda batigeze bongera kugira umwanya wo kubonana uko bikwiye ngo baganire, ndetse ngo inshuro ya nyuma amuheruka ni muri Gicurasi, ngo no kuvugana kuri telefoni ntibikunze kubaho kuko uyu mwana we atajya amuhamagara. Avuga ko nta kindi kintu yifuza uretse kuba nibura yamubona bakaganira.

Uyu mubyeyi asoza agira ababyeyi bafite abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2019 inama yo kubaba hafi muri iri rushanwa. Ubwo twandikaga iyi nkuru Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Miss Iradukunda Liliane ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa. Turabizeza kuzabagezaho ibyo azadutangariza.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye n’umubyeyi wa Miss Iradukunda Liliane:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jose5 years ago
    biteye agahinda niba kuba miss biba kwihenura nubundi ntkidasanzwe yatumariye ugereranije nabandi
  • Keza5 years ago
    Yoooo....uyu mubyeyi arababaye kdi nuko atatoboye NGO avuge nkumuntu mukuru ariko buriya harimo ikibazo kibitera kuko sibibaho ko waba mumugi umwe niwanyu ntubasure cg unabavugishe gusa amafaranga si ikintu burya atanya nabavukana numurengwe wabimuteye azifuza nyina atakikubona
  • desire5 years ago
    birababaje pe kugira umubyeyi yifuze umwana bigeze kurwego rwokuba yarira mumwibutse ko yabyawe amugereho tubizeyeho ubwo bubasha
  • JP 5 years ago
    Uyu mubyeyi arababaye ariko nawe yarengereye nta bupfura afite. Ngo n'ibyaye ikiboze irakirigata, rwose ntiyarakwiye kwandagaza umwana we gutya! Bose si shyashya
  • Manzi5 years ago
    Ajo!!!!😭😭😭😭ubu rero uyu mubyeyi avuze macye kuko ari umuntu mukuru ngaho wa mu misi ubwo urugero yaha abandi bana nuruhe nukuva kubabyeyi bakagenda bakaba mayibobo
  • James_wolf5 years ago
    Thanks Inyarwanda...!!!! Murakoze cyane rwose erega iyo Miss Rwanda urebye nta mu Mari kereka gutera abo bana babakobwa ubwibone gusa nkurubyiruka ndababaye kubera ukuntu yaba yarahawe impano nki modoka ntabe yarayifashish mo umubyeyiii we byibuza niba batarayigeze ariko anabashyire Once in a while 😢😢😢
  • Ukuri5 years ago
    Kateye innyo hejuru nyine kiranda umubyeyi! Umushahara ugiye guhagarara rero nikitonde. Akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu.
  • Irakoze Ange 5 years ago
    Ndumva bimbabaje...Liliane numvaga ataba ameze nkuko Maman we amuvuga. @Liliane wihanure kubabaza ababyeyi n'ikosa rikomeye. Abakibafite tubaba hafi tukabarinda umubabaro none wowe amezi 7 arashira koko??Ubundi se nkubwo wumva utamukumbuye?
  • Exodus5 years ago
    Mana weee wamukobwa twabonaga nka malaika nuko ateye uwamubona ntiyatekerezako yakora ibintu nkabiriya ndababaye pe.ubuse ko mbona yirirwa ahanura bagenzi be bazamusimbura abagira izihe nama?
  • Mnzubaha5 years ago
    Birababaje kubona Umubyeyi Wa Miss Akumbura Umwana, akamuburira Umwanya? Ubuse yabura N'isaha Koko Oya Pe.
  • Nadina5 years ago
    ariko rero ikigaragara nuko uyu mukobwa na nyina nubusanzwe batabanye neza bafitanye ikibazo gikomeye batavuga kuko umwana ntiyirengagiza nyina gutyo gusa ntaho bivuye kndi numubyeyi ugeze aho kuvuga umwana we gutya mwitangaza makuru azi neza ko bimugiraho ingaruka zikomeye nawe ntaba amukunze cg ko umwana atamusuye umubyeyi we yaramusuye? mureke ntitugire uwo ducira urubanza burya nababyeyi gito nabo babaho.
  • Vivi5 years ago
    Yee ubwose niko bimeze ndababaye cyane umubyeyi muri mu karere kamwe ukamara 7months utamusuye yewe no kuri phone utamuhamagaye akarwara ntunifuze kumusura icyo mbonamo nuko ashobora kuba at atabanye neza nababyeyi ibya akazi ka miss byo simbyumva nikazi ki ?katuma udasura ababyeyi bakubyaye bakakurera bakakonsa u ukageraho uba miss .uyu mubyeyi arabababaye niba koko ariko bimeze miss Lili yakagombya kubasaba imbabazi ndetse agasaba nabanyarda bose imbabazi yahemukiye ababyeyi pe.kd uyu mubyeyi yavuze nkumuntu mukuru naho ukoze analyse urabona ko bitoroshye.abategura miss rda bamushake bamuganirize kko ntakiruta umubyeyi wakubyaye . @ndababaye sana
  • Mob5 years ago
    Iyinkuru nzindutse nsoma irambabaje kandi inkoze kumutima.ubwose nukuvugako yanze iwabo koko akirikibondo!!!nonese yabangiyeko bagiye kumurerrsha kubera ubushobozi bucye?nyamuneka mumwegere asubire kwivuko.murakoze
  • King5 years ago
    Umwaka mushya kuri twese! Babyeyi beza ndabashimiye ko mwabyaye Nyampinga w’Urwagasabo, ndabihanganisha kdi kugahinda mufite ko kutamubona kugihe Ndatanga inama kuri Maman Nyampinga ko wakomeza kwihangana kandi agakomera kuko ntibyoroshye Ariko mboneraho no kwibutsa ababyeyi bandi kwigira kubiri kuba kuri Uyu muryango. Ibiri kuba kuri Nyampinga ni ababyeyi be babiteye kuko igihe yari abakeneye nawe ntiyababonye! Murumva se urukundo rwa kibyeyi (positive parenting care) yarabihawe nande, bivuzengo psychologically ari kubitura, ntimukeke ko hari urwango abikorana kuko niko yarezwe ntabwo yigeze amenya ko umuntu akenera umuba hafi, ubushobozi buke mwari mufite mwagombaga kuba mwarabusangiye aho kugirango mu murereshe, Ndangiza nkubwirako nibitarababaho nimutamwegera bizaba ejobobundi ni mugera mumyaka yo gusaza aho kubegera nawe azababashyira muri byabigo birera abasaza
  • Deborah5 years ago
    Ntitukihutire gushinja abantu.ntabwo wamenya ibintu byo mu miryango uko biba biteye.ushobora gusanga nta busabane burebure bagiranye niba yaramutanze afite imyaka5,akaba ari ubu arikumwibuka.ntiyakamwandagaje abaye amukunda by'ukuri.ubwo hari akabazo ahantu.
  • Darius5 years ago
    Utagize icyo amarira umubyeri we yakimarira nde wundi ra? Iyi ni ishusho nziza yicyo ba nyampinga aricyo. Niba hari ubu muntu bucye usigaranye(nubwo bigoye) uvane mama wawe mugahinda.
  • Patty Nene5 years ago
    Akumiro ni Itushi , Abahagarariye Miss Rwanda Bisobanure kwanza , Niba Miss Rwanda ariyo koko yatumye uwo mukobwa aburira umwanya Nyina . Ikindi Miss Nawe ategure Press Conference asobanure buri kimwe kuko nimuntu abandi bareberagaho urugero . Qyayayaya Abakibwa no myth Rwanda
  • Rugira5 years ago
    Iyi nkuru irababaje,GUSA hari ikintu gisa nicyabae ihame:iyo umubano wumwana numubyeyi bitameze neza ikosa riba ari iryumwana buri gihe !,ntidukwiye kureba uruhande rumwe gsa,ahari wasanga imvano yuwo mubano utameze neza ari nuyu mubyeyi,mfite ingero nyinshi zaho ibibazo byegekwa kubana kdi ba nyirabayazana ari ababyeyi.Reka tureke kuvuga nabi kuko nababyeyi nabo hari igihe baba babifitemo uruhare,Kuko abenshi nta mutima w'UBUNTU bakifitemo nimureba neza.
  • Coucou5 years ago
    Ikintu cyose kigira ingaruka, ntiwarekura umwana wa 5 ans ngo ajye kurererwa ahandi ngo namara gukura azakomeze kugira sentiment nkaho ari ibisanzwe, njye ndumva umwana arengana, niba iyo affection atarayihawe biragoye ko yayitanga. Cyari igitekerezo....
  • Emma5 years ago
    Niba Kuba miss arugutera ababyeyi agahinda bigeze aha kuba Nyampinga w’urwanda byaba aruguta umuco noneho.





Inyarwanda BACKGROUND