RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda wizihizaga isabukuru y’amavuko barushinze mu birori bibereye ijisho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2019 22:03
2


Umunyamuziki Gentil Byishimo Mutabazi Misigaro waryubatse nka Gentil Misigaro yakoze ubukwe bw’akataraboneka arushingana n’inshuti ye yo mu bwana, Rhoda Mugiraneza wizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 16 Werurwe 2019.



Byari ibyishimo by’inyongera kuri bombi. Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 Gentil Misigaro yatanze inkwano mu muryango wa Rhoda Mugiraneza mu birori byabereye i Rebero kuri Heaven Garden. Ku gicamunsi yasezeranye n’umukunzi we mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 16 Werurwe ni bwo Mugiraneza Rhoda yizihiza isabukuru y’amavuko. Umugabo we n'abandi bamuririmbiye bamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko. Akoresheje ijwi rye, Gentil Misigaro yagize ati "Uri umukobwa mwiza umeze nk'abamarayika. Isabukuru nziza mugore wanjye kuri uyu munsi w'ubukwe."

Se wa Gentil Misigaro yavuze ko umuhungu we atakunze kwizihiza isabukuru y’amavuko ahubwo ko yakoraga ibikorwa byinjiza amafaranga akayafashisha abakeneye ndetse ko ku munsi we w’amavuko yatekaga amandazi.

Abatumiwe bakiriwe i Rebero kuri Heaven Garden. Ibirori byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe n'abandi bo mu miryango yabo. Mu bafite amazina azwi mu myidagaduro bitabiriye ubu bukwe harimo Aime Uwimana, Prosper Nkomezi, Alain Numa Umukozi muri MTN Rwanda, Patient Bizimana, Chris Mwungura, Adrien Misigaro, Serge Iyamuremye n’abandi bashyigikiye uru rugo rushya.

AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA:

Adrien Misigaro ni we Parrain wa Gentil Misigaro.

Patient Bizimana ari mu baherekeje Gentil Misigaro.

Mugiraneza yaherekejwe na basaza be asanganira umukunzi.

Abakobwa b'abasirimu baherekeje umugeni wa Gentil Misigaro.

Inseko y'umugeni.....

Deo Munyakazi, Esther na David basusurukije abitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa.

Impundu mu muryango.....

Misigaro ategereje umugeni we.

Basaza be biteguye kumutanga.

Adrien Misigaro ni we wari 'Parrain' wa Gentil Misigaro

Gentil Mis yitegereza uwo yakunze.

Impeta y'urukundo.....

Bahoberanye biratinda........

Gentil yari afite ubwuzu.

Rhoda yari yizihiwe cyane

Umuhanzi Serge Iyamuremye ari mu baherekeje Gentil Misigaro.

Abakobwa b'uburanga baherekeje umukunzi wa Gentil Misigaro.

AMAFOTO BASEZERANA IMBERE Y'IMANA:

'Bye, bye' ubusiribateri......

AMAFOTO YA MBERE Y'UKO BAJYA MU MUSANGIRO

Abatashye ubukwe bagaragaza akanyamuneza ku maso.

Abasore mu kirere...........

Akana ko mu jisho.....

Urukundo ruraryoha.......

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi5 years ago
    Girl super excited mmmmmm
  • Jules5 years ago
    Cyakoze uyu mutipe witwa Cyiza Emmanuel qzi gufotora pe! Wow courage Kizapictures kbx





Inyarwanda BACKGROUND