RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Ubwiza bw’imideli yamurikiwe mu nama ya ‘Africa Forbes Woman Regional’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 12:12
0


Abahanga imideli bo mu Rwanda, abo muri Afurika y’Epfo nabo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba bifashishije abakobwa b’ubwiza berekana imyambaro itandukanye mu nama ya “Africa Forbes Woman Regional Forum 2019” yahurije i Kigali bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu bucuruzi n’ibindi.



Iyi nama yabereye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kanama 2019. Yateguwe na Forbes woman Africa na CNC Africa nk’ibigo by’itangazamakuru bibarizwa mu cyitwa Africa Business News ifite icyicaro mu Rwanda.

Iyi nama ‘Africa Forbes woman Regional’ isanzwe ibera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban muri Werurwe buri mwaka.

Yitabiriwe n’abagore bafite aho bigejeje baganiriza bagenzi babo ku rugendo rwabo n’uko bigobotoye ingoyi y’ubukene bagera mu cyiciro cy’abavuga rikumvikana.

Muri iyi nama yahurije hamwe abagore barenga 250 hamurikiwemo imideli ya Haute Baso, Loin clothes & Ashes, Moshions [Moses Turahirwa], Rich Factory n’abandi.

Abakobwa b’uburanga berekanye imyambaro irimo amakanzu, amajipo, amashati, inkweto ndende n’indi yakorewe muri Rwanda, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Gugu Mafole wo muri Afurika y’Epfo wamuritse imideli muri iyi nama, yatangarije INYARWANDA, ko yishimiye aho uruganda rw’imideli mu Rwanda rugeze ashingiye ku buhanga bw’ayimurika n’imyambaro iri mu moko atandukanye yabonye yadozwe kandi ikunzwe yabengukwa na buri wese.

Yavuze ko yitabira iyi nama yatekereje ko yayibyaza umusaruro akanamurikamo imyambaro yo muri Afurika y’Epfo kugira ngo ashishikarize benshi kuyigura.

Ati “Mbere y’uko ngera i Kigali numvise ko uruganda rw’imideli hari urwego rugezeho. Uyu munsi rero nabyiboneye. Njyewe na bagenzi be twatekereje ko twabyaza umusaruro iyi nama tukerena imideli.”

Iyi Nama yitabiriwe na bamwe mu bagore bafite aho bigejeje bo muri Afurika. Yarimo kandi bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi bo mu Rwanda, abayobora ibigo na kompanyi zikomeye mu Rwanda.

Yvonne Makolo Manzi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda (RwandAir), Mbabazi Esther wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda nawe yavuze ku rugendo rwe, Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.

Iyi nama kandi yarimo Dr Precious Moloi-Motsepe, umunya-Afurika y’Epfo usanzwe ari rwiyemezamirimo, Vivian Onana wo muri Kenya n’abandi.

Muri iyi nama abagore bahurije ku kuvuga ku rugendo rwabo rw’iterambere, akazi n’ibindi bafatanya n’inshingano zo kwita ku muryango.

AMAFOTO Y'IMIDELI YAMURITSWE MU NAMA YA 'AFRICA FORBES WOMAN REGIONAL'

Abakobwa b'uburanga berekanye imyambaro yakorewe mu bihugu bitandukanye

Hamuritswe imideli yo muri Afurika y'Epfo

Imyambaro yakorewe mu Rwanda yerekanwe

Imyambaro yo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Uburasirazuba yerekaniwe i Kigali

Gucu Mafole Umuhanga mu mideli wo muri Afurika y'Epfo (uri iburyo) waganiriye na INYARWANDA.COM

Esther Mbabazi wabaye umugore wa Mbere mu Rwanda utwara indege


Makeda Mahadeo uri mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa rya "East African Got Talent" yayoboye ikiganiro cyahuje abagore bigejeje ku iterambere

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND