RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Uko Sheebah Karungi yitwaye ku rubyiniro agashimangira ko ari umwamikazi w’umuziki abifashijwemo n'umubyinnyi we udasanzwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2022 2:55
0


Igitaramo cya Sheebah Karungi kitabiriwe n’abantu bacye ariko bacyuye ubuhamya bukomeye ko uyu muhanzikazi ashoboye, yaba mu mibyinire, imiririmbire no guhuza n’abafana.



Kuri uyu wa 12 Kanama 2022, nibwo byari biteganijwe ko iserukiramuco rya MTN/ATHF ritangira ku mugaragaro.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi akaba ari we wari utegerejwe nk’umuhanzi mukuru n’ubwo abafana batari benshi, bikaba bitamubujije kuza ku rubyiniro kandi akora igishoboka cyose ngo abashimishe.

Uyu muhanzi wajyaniranaga n’abafana mu buryo butandukanye, afashijwe n’umubyinnyi umwe w’umukobwa yongeye gushimangira ko ashoboye umuziki.

Mu masaha ashyira saa sita z’ijoro nibwo yageze ku rubyiniro. Mu magambo ye yakomeje kuvuga ko akunda u Rwanda, kandi iyo ahari aba yumva ari mu rugo.

Yumvikanye kandi kenshi abwira abafana ko abakunda nk’uko yari yabivuze ejo, ikibazo kikaba cyabaye iminota kuko yavuye ku rubyiniro abafana bakifuza ko akomeza.

Gusa na none mbere yo gusoza yahaye icyizere abakunzi be, agira ati: “Ejo nzaza gufasha.”

Ibi bikaba bitanga icyizere ku bakunzi be batari bacye, ko bashobora kuzongera kumubona.










































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND