RFL
Kigali

Mu magambo 3 gusa yihariye Chopra Priyanka yasobanuye umugabo we Nick Jonas baherutse kurushinga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/01/2019 16:50
0


Umusitari wo muri Bollywood, Chopra Priyanka uri mu bihe byiza bya buki n’umugabo we Jonas Nick baherutse kurushinga mu mwaka ushize yasobanuye umugabo we akoresheje amagambo atatu gusa byumvikana cyane ko ari kuryoherwa bidasubirwaho n’urukundo rw’ubuzima bwe.



Ubwo Priyanka yasabwaga gusobanura umugabo we Nick Jonas, umuhanzi w’umunyamerika yakoresheje amagambo 3 agira ati “Umugabo, Utuje, Ukunda by’ikirenga.” Ibi nibyo Priyanka uri kwitegura kujya gukina indi filimi yitwa 'The Sky is Pink' yatangaje ku mugabo we Jonas.

Priyanka kandi yavuze o yizeye cyane ko umwaka wa 2019 uzamubera munini kandi mwiza cyane anashimira cyane ubuzima wiza bw’agahebuzo ari kubamo muri iyi minsi. Nk’uko tubikesha urubuga rwa msn.com Priyanka wigeze no kuba Nyampinga w’isi, yakomeje gushimangira ko bombi bishimye rwose.

Priyanka kandi uri kumwe na Nick Jonas yavuze ko bakora cyane ariko bakanagira ibihe byabo bombi ati “Twese turakora cyane kuko dukunda akazi twembi dukora, ariko na none tukamenya ko tuba tugomba guhana umwanya no kugira ibihe byo gukundana twembi.”


Priyanka na Jonas bishimiye ubuzima bw'urukundo barimo babana bombi

Tubibutse ko Priyanka Chopra na Nick Jonas bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 muri Ukuboza, mu birori byabere ahitwa Jodhpur’s Umaid Bhawan Palace Hotel, hagakurikiraho ibirori byo kwakira abatumirwa New Delhi na Mumbai.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND