RFL
Kigali

Mu Rwanda hamuritswe ku mugaragaro irushanwa rya “East Africa's Got Talent” rizahemba arenga miliyoni 45 -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2019 10:11
1


Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rigiye kuhabera rya “East Africa's Got Talent” ritegurwa na Clouds Media Group. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kubera mu karere, gusa rikaba riri mu marushanwa akunzwe ku isi nzima. Uzegukana iri rushanwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba azegukana akayabo k’amafaranga arenga miliyo



Kenshi usanga amarushanwa akunzwe cyane ku Isi ari America’s Got Talent , South Africa Got Talent cyangwa Britain’s Got Talent, amarushanwa abamo abanyempano batangaje haba mu mbyino, kuririmba, ubufindo butandukanye n’ibindi. Aya ni amarushanwa akomeye cyane akurikirwa n’abantu benshi ku Isi bitewe n’impano zitangaje zigaragarizwamo. Habamo abaririmbyi b’amajwi atangaje baririmba abantu bakarira, abanyabufindo bakora ibiteye ubwoba birenze imitekerereze ya muntu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2019 muri Kigali Serena Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza ku mugaragaro irushanwa East Africa's Got Talent, aha abategura iri rushanwa bakaba basobanuriye abanyamakuru ibijyanye naryo ndetse banereka itangazamakuru uko ahandi bikorwa. Iri rushanwa rizahuza ibihugu bine byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo; Uganda, Rwanda, Kenya na Tanzania.

East Africa Got Telent

Lee Ndayisaba Excutive Producer w'iri rushanwa n'umuyobozi wa Rapid Blue isanzwe ikora iri rushanwa muri Afurika y'Epfo,...

Basobanura iby’iri rushanwa batangaje ko mu Rwanda abafite impano bazatoranywa tariki 25 Gicurasi 2019 mu Intare Conference Arena.  Abazatoranywa guhagararira u Rwanda bazajya muri Kenya ahazabera ijonjora rizatoranyamo abazahagararira ibihugu byose biri mu bihatana. Abatoranyijwe muri buri gihugu bazatoranywamo abahiga abandi aribo bazahatana bwa nyuma. Irushanwa rikazakorwa inshuro icumi mbere y'uko uwegukanye igihembo azaba amenyekana tariki 6 Ukwakira 2019.

Sosiyete yitwa Rapid Blue isanzwe ifite ubunararibonye mu gutunganya ibi biganiro cyane ko inabitegura muri Afurika y’Epfo ni yo izakorana n’ibijyanye na East Africa’s Got Talent. Buri gihugu mu bizitabira iri rushanwa kizatanga umuntu umwe mu bazaba bagize Akanama Nkempurampaka. Naho uzahiga abandi banyempano azahembwa ibihumbi $50 asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

REBA HANO UBWO BATANGIZAGA KU MUGARAGARO IRI RUSHANWA MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves5 years ago
    numwanya wumunyempano Kalani nagahungu ke Golozo theCrazy kwegukana akakayabo





Inyarwanda BACKGROUND