RFL
Kigali

"Mucyeragati”, filime ishishikariza urubyiruko kwiga amateka yerekanwe hatangizwa icyumweru cy’Umuganura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2019 11:10
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019 ni bwo hatangijwe icyumweru cy’Umuganura 2019. Umunsi wa mbere waranzwe n’umutambagiro w’umuganura, gusura imurikabikorwa muri ‘Car free zone’, igitaramo cy’abahanzi batandukanye barimo Makanyanga Abdul, Itorero Urukerereza ndetse n’umuraperi Riderman.



Mu gusoza uyu munsi wa mbere w’umuganura herekanwe kandi filime yiswe “Mucyeragati” yereka urubyiruko uruhare rwakagize mu kwiga amateka n’umuco nyarwanda. Ni filime igaragaramo amasura y’abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda.

Ni filime yobowe na Mpazimaka Jones Kennedy afatanyije na Aaron Niyomwungeri. Yakozwe na Indatabigwi za mbere za Cinema nk’umuhigo bakuye mu itorero kandi bahize.

Yahuriwemo n’abantu bose bari mu ruganda rwa Filime. Hagiye hatoranwa abeza muri bo iterwa inkunga na Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc), Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (Ralc) ikaba yaratunganyijwe na Rwanda Film Federation.

Iyi filme “Mucyeragati” ivuga ku mwana matsiko wakundaga amateka cyane yatsinda mu ishuri iwabo bakamwohereza kwa Sekuru mu cyaro kugira ngo azamwigireho byinshi. Nk’umwana rero wari uvuye mu cyaro, mu Mujyi hari byinshi byo mu muco atari azi bitewe nuko biberagaho mu mujyi imico y'ahandi yagiye itsikamira umuco w'abanyarwanda. Agaruka mu mujyi akiri mu gihirahiro ariko afite intego y'ibyo yize ku muco azabisangiza abandi.

Filime "Mucyeragati" yerekanwe mu gitaramo gitangiza icyumweru cy'umuganura

Aaron Niyomwungeri wagize uruhare mu kuyobora iyi filime, yatangarije INYARWANDA ko yakozwe mu 2016 ikinwamo n’abakinnyi bari bakomeye icyo gihe n’ubu bagikunzwe mu mwuga wo gukina filime.

Yavuze ko gukora iyi filime ari umuhigo wahizwe mu itorero bashaka kugaragaza uruhare urubyiruko rwakagize mu kwiga ku mateka n’umuco nyarwanda. Iyi filime igaragaramo Niyitegeka Gracien, Kirenga Safine, Karisa Ernest ‘Rulinda’, n’abakoze Itorero bose.’

Ni ubwa mbere iyi filime “Mucyeragati” yerekanwe kuva yakorwa. Izongera kwerekanwa tariki ya 1 Kanama 2019 muri gahunda yiswe “Hapa4night” iba buri wa kane w’icyumweru kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku Kicukiro kuri Hapa Media Center.

Iyi filime yarebwe na benshi bitabiriye gutangiza icyumweru cy'Umuganura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND