RFL
Kigali

Mugheni Fabrice wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri AFC Leopards yo muri Kenya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/08/2020 12:13
0


Mugheni Kakule Fabrice Kasereka ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports yari agarutsemo avuye muri Kiyovu, yamaze kwerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.



Mugheni wari umaze iminsi iwabo muri Congo, yafashe rutemikirere ku wa kabiri tariki 25 Kanama 2020 yerekeza muri Kenya kurangizanya na AFC Leopards iheruka kubona umuterankunga uzayishoramo amafaranga mu gihe cy’imyaka itatu.

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda avuga ko nyuma y’ibiganiro Mugheni yagiranye n’ubuyobozi bwa AFC Leopards yemeye gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.

Muri Kamena 2020 nibwo Mugheni Fabrice wari usoje amasezerano, yatangaje ko yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kutumvikana ku mafaranga yagombaga guhabwa, gusa ariko nyuma y’iminsi micye bivugwa ko uyu mukinnyi yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports barumvikana ndetse yemera kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Biravugwa ko umutoza Cassa Mbungo Andre wari uherutse kumvikana na Gasogi United, ariwe uzatoza AFC Leopards mu mwaka utaha w’imikino ndetse ngo akaba ari we wagize uruhare rukomeye kugira ngo Mugheni asinyire iyi kipe, bikaba binavugwa ko hari n’abandi bakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda baza kwerekeza muri iyi kipe, barimo Kayumba Soter na Habamahoro Vincent bahoze bayikinira.

AFC Leopard yari yaratandukanye n’abakinnyi benshi ndetse n’abatoza kubera ikibazo cy’ubukene cyabarizwaga muri iki gihugu nyuma yuko umuterankunga aseshe amasezerano bari bafitanye, kuri ubu yamaze kubona umuterankunga mushya wa Betsafe bazakorana mu gihe cy’imyaka itatu.

Mugheni Fabrice yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yanyuzemo inshuro ebyiri.

Ubwo yari ayigarutsemo mu 2018, Mugheni Fabrice yafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Mugheni yiyongereye ku bandi bakinnyi basohotse muri Rayon Sports barimo Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Eric Irambona baheruka kuva muri Rayon Sports berekeza muri Police Fc na Kiyovu Sports ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick werekeje muri APR FC.

Mugheni yamaze kurangizanya na AFC Leopards agiye gukinira umwaka umwe

Mugheni yagarutse muri Rayon Sports mu 2018 ayifasha kwegukana ibikombe bitatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND