RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yishongoye kuri KNC nyuma yuko Rayon Sports itsinze Gasogi, anamugenera ubutumwa bukomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/01/2020 10:05
1


Nyuma y'uko Rayon Sports itsinze Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 muri Shampiyona, Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports yibukije KNC ko umupira w’amaguru udakinwa n’amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa. Akaba yasubizaga bimwe mu byo uyu muyobozi yari yatangaje mbere y’umukino.



KNC yari yatangaje ko ubwo bahuraga na Rayon Sports FC mu mukino ubanza wafunguye shampiyona, Rayon Sports yabacitse kuko ahamya ko Gasogi United yari ikwiye amanota atatu y’uyu munsi wa mbere, avuga ko kuri iyi nshuro itaza kumucika.

Mbere yuyu mukino umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United yari yatangaje ko azafata ku gakanu Rayon Sports akayibabaza akayandagariza imbere y’abafana bayo mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 16, ariko umukino nyirizina siko wagenze kuko warangiye Rayon Sports FC itsinze Gasogi United 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 55’.

Umukino urangiye hagarutswe kuri byinshi bitandukanye, ahanini biterwa n’amagambo Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yari yatangaje mbere y’uko akina na Rayon Sports.

Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports FC, ntiyaripfanye,  abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye uyu muyobozi kubanza gukora mbere yo kuvuga byinshi, anamwishongoraho nyuma yo kumutsinda, amwibutsa ko imikino yo kwishyura iba ikomeye kurusha ibanza.

Yagize ati “Football ntabwo ari amagambo menshi kuri radiyo na televiziyo. Football ni ibikorwa. Nari mfite umujinya kubera utugambo twinshi. Courage bwana Perezida, retour niyo mbi.”

Gutsindwa uyu mukino byatumye Gasogi United itakaza umwanya wa 10, kuko yahise imanuka ikajya ku mwanya wa 11 aho ifite amanota 19, mu gihe Rayon Sports yo aya manota atatu yayifashije kwisubiza umwanya wa kabiri aho yagize amanota 34, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 4.


KNC wari watangaje ko azafata ku gakanu Rayon Sports umukino ariwe ugafashweho


Mugheni Fabrice yibukije KNC ko umupira ukinirwa mu kibuga atari mu magambo


Sugira Ernest ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije impande zombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi4 years ago
    Uracyari umwana mumutwe.uwonumunyamakuru akaba boss wikinyamakuru ibyakora aba abizi.wowe ikinire umupira ibyontiwabimenya





Inyarwanda BACKGROUND