RFL
Kigali

Mugisha Gislain uyoboye urutonde rw’abo bahanganye mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubugeni hari icyo asaba abanyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/02/2019 18:52
2


Mugisha Gislain, umunyabugeni umaze kubigira umwuga yifashishije ikaramu mu bikorwa bye by’ubugeni atambutsamo ubutumwa bwe ageza kuri rubanda, ari mu irushanwa mpuzamahanga aho yahuriyemo n’abanyabugeni batandukanye ku rwego rw’isi akaba asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora.



Mugisha Gislain wigeze guha impano Inyarwanda.com dore ko ayifata nk'umubyeyi wa muzika nyarwanda, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa INYARWANDA amubwira ko afite igihangano mu marushanwa mpuzamahanga ya High Art yitabiriwe n’abanyabugeni batandukanye bo hirya no hino ku isi aho uzaba uwa mbere azahabwa ibihembo bimufasha mu kuzamura impano ye. 

Igihangano cya Mugisha kiri muri iryo rushanwa yakise HOPE cyangwa Angel Within 1. Ni we munyarwanda wenyine uri muri iri rushanwa kandi akaba ayoboye abandi bose bahanganye kugeza ubu kuko ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 220. Arasaba abanyarwanda bose muri rusange kumushyigikira bamutora bagakomeza kumwongerera amajwi no kumuha amahirwe yo kwegukana irushanwa.

Impano Mugisha Gislain yahaye Inyarwanda.com afata nk'umubyeyi wa Muzika Nyarwanda

Mu busobanuro bwe akoresheje amagambo ye bwite, Mugisha yagize ati “Igihangano cyanjye kiri muri iri rushanwa kitwa HOPEcyangwa Angel within 1.Ni igihangano kigaragaza umwana uri guseka ariko yamenweho amazi ariko ari guseka. Impamvu nacyise HOPE ni ukubera ko nubwo benshi batinya amazi akonje njye aya mazi nyagereranya n’icyatsi bita ‘Cannabis’; benshi bagifata nk’ikiyobyabwenge ariko mu by’ukuri iki cyatsi cyifashishwa mu buvuzi bw’indwara nyinshi. 

Hari abakivanamo icyizere ku buzima bwa bo n’ubwo hari abakibonamo ubuhungiro bw’ibibazo (aba bo baba bibeshya kuko cyo kimwe na technology ari nayo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka y’irushanwa. Technology umumaro wayo hari abo ifasha kwitunga no gutera imbere mu gihe hari n’abo birangira byangije ejo habo heza. Mbega Technology na Cannabis ni ibintu bifite ingaruka nziza n’ingaruka mbi byatuma useka by’ukuri cyangwa ugaseka bitakuvuyemo nta byishimo ufite.”

Igihangano cya Mugisha Gislain kiri muri High Art Competition

High Art ni irushanwa ryatangiye muri 2014 rikaba ritegurwa n’uruganda rwitwa Natural Cannabis rukora imiti, rukaba ari uruganda rubarizwa muri California muri Amerika. Iri rushanwa baritegura ku bufatanye na Magasine yitwa Juxtapoz yandika ku muco no ku bugeni. Iri rushanwa ryitabirwa n’abanyabugeni bo ku isi hose. 

Ibihembo biba birimo byose hamwe bifite agaciro kangana n’Ibihumbi mirongo itanu by’amadollari (50,000$) ubwo ni ukuvuga 44,917,576 Rwf, hakiyongeraho ko ibihangano byatsinze bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, ku ma package no muri Gallery ya High Art iri muri Santa Rosa, California maze ibyo bihangano bikanerekanwa mu birori byinshi bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku yindi migabane.

Utsinze bwa mbere muri iri rushanwa ahabwa 25000$ ubwo ni 22,458,788 Rwf, agacibwamo ibice bibiri: 15000$ akaba ari 13,475,273 Rwf barayamuha andi 10000$ ubwo ni 8,983,515 Rwf ashyirwa muri Charity Organization yihitiyemo mu izina rye. Ibyo bihembo bitangwa mu buryo bukurikira:

Uwa mbere ahabwa 15000$ + 10000$ ya charity organization.

Uwa kabili ahabwa 5000$

Uwa gatatu ahabwa 2500$

Uwa 4,5,6,7,8,9,10 bahabwa 500$

Gutorwa cyane bifasha umunyabugeni kwinjira muri 30 bazajya kuri Final aho ibihangano bizajya kuri Final bizasuzumwa n’akanama nkemurampaka. Irushanwa rizafunga kuri 21/3/2019. Bivuze ko kugeza kuri ayo matariki gutorwa bizaba bigikorwa. Ubu, Mugisha Gislain aracyayoboye abandi bahanganye mu majwi kuko ari uwa mbere n’amajwi 220. 

Ukanze kuri iyi link iri munsi y'inkuru yacu wabasha gutora Mugisha Gislain, upfa kuba urengeje imyaka 18 y'amavuko; KANDA HANO UMUTORE. Mugisha rero akaba ari gusaba abanyarwanda muri rusange kumushyigikira bakamutora bityo akazabasha gutsindira ibihembo twavuze haruguru.

Kanda hano ubone link wakifashisha utora MugishaGislain, umunyarwanda uri mu marushanwa mpuzamahanga y’abanyabugeni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana 5 years ago
    Gushyigikira Gislain
  • Nyirarwasa anathalie5 years ago
    Dushyigikiye mugisha nakomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND