RFL
Kigali

Mugisha Lionel watsinze muri 'I'm the future' yasohoye amashusho y’indirimbo 'Mad Love' yavuzemo gukomera ku isezerano ry'umukunzi-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:3/07/2019 11:27
0


Mugisha Lionel ni umwe mu basore bigaragaje cyane mu irushanywa rya 'I'm the future' ndetse akegukana n’umwanya wa kabiri, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya 'Mad Love'.



Lionel wiga ku ishuri rya muzika i Muhanga, mu ndirimbo ye nshya 'Mad Love' yadutangarije ko ubutumwamo bushingiye ku bantu babiri bakundana ndetse bahura n'imbogamizi zo gutandukanywa n’imibereho umwe akaba kure y’undi gusa kubera isezerano bahanye bagakomeza gukundana.

Yagize ati: “Ubutumwa burimo ni ubwa bantu bakundana, bagatandukana ariko atari uko bashwanye ahubwo nk'iwabo w’umukobwa bimukiye mu kindi gihugu kandi ntacyo afite yabikoraho ubwo mba ndi kuririmba ngo aho wajya hose nzagukurikira nzakomeza kugukunda."


Lionel wabaye uwa kabiri muri 'I am the Future'

Mu myaka itanu Lionel afite intego zo gukora cyane ndetse akiyegurira imitima y’abantu batandukanye binyuze mu bihangano azagenda ashyira hanze. Iyi ndirimbo ‘Mad Love’ yakozwe na David Producer ikorerwa muri Future record.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Mad Love’ ya Lionel yavuzemo gukomera ku isezerano ry'umukunzi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND