RFL
Kigali

“Mugomba kurekera aho gusaba Imana amafaranga!” Korede Bello yavuze ko Imana atari Banki itanga amafaranga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/03/2019 14:24
1


Umuhanzi Korede Bello wo muri Nigeria yasabye abantu kurekera aho gusaba Imana amafaranga ahubwo ababwira izindi nzira bakoresha bakabona amafaranga batayasabye Imana n’abantu bayo.



Uyu musore ukiri muto w’imyaka 23 umaze kuba ubukombe ndetse unakundwa na benshi, kuri ubu amaze no kugira Albums ebyiri ari zo “Belloved” aherutse gushyira hanze ndetse n’iyo yahereyeho “Korede Bello”. Kuva mu mwaka wa 2014 yasinye muri Mavin Records aho akorera ibijyanye n’umuziki we.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yihanangirije cyane abantu ababuza gusaba Imana amafranga ndetse anagaragaza impamvu bidakwiye kuko Imana atari banki. Yagize ati “Ubanza mugomba kurekera aho gusa Imana amafaranga! Imana ntabwo itanga amafaranga.  Imana iguha ubushobozi, Imana iguha impano, Imana iguha agaciro n’ibindi wabyaza amafaranga.”

Korede Bello
Umuhanzi Korede Bello yihanije abantu ababuza gusaba Imana amafaranga

Korede kandi yakomeje asaba abantu kutazongera gusaba amafaranga bagenzi babo, aho yagize ati “Kandi ntekereza ko mugomba kureka no gusaba amafaranga abantu ahubwo mukwiye kubabaza ibyo mwabakorera. Baza abantu ibibazo wabafasha gukemura, ikintu wabafasha gukora ku buryo bikubyarira amafaranga biturutse ku gaciro baguha bakanagaha ibyo wabakoreye.”

Akomeza avuga ko abizi ari na kenshi umuntu ashobora gukenera amafaranga rwose, ariko akavuga ko byoroshye cyane kujya mu birori bafite amafaranga yabo bwite kandi ari nabyo biryoha iyo hari uwanze kubafasha kugira icyo bakora. Kuri iyo Video yashyize kuri Instagram ye, yayiherekeresheje amagambo agira ati “Mukwiye kurekera gusaba Imana amafranga…Ese Imana ni Central Bank?”

Korede Bello
Korede Bello abinyujije kuri Instagram ye yabwiye abantu ko Imana atari Banki basaba amafaranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyamukuru5 years ago
    reka nkubwire muvandimwe Imana itanga amafaranga rwose kandi ishobora kuyaguha utagiye kuyafata muri banques uvuga birashoboka ko wowe ntabyo uzi ariko njyewe ya yampaye ntagiye muri banques. merci





Inyarwanda BACKGROUND