RFL
Kigali

Munyakazi Deo yagiye mu Bubiligi mu nama Louise Mushikiwabo azatangamo ikiganiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2019 12:18
1


Umukirigitananga Munyakazi Deo yerekeje mu Bubiligi mu nama nyunguranabitekerezo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo azatangamo ikiganiro.



Iki kiganiro cyitwa Colloquium 2019/ Culture for the Future kigamije kwiga ku guhanga udushya no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry'Umuco muri rusange. cyateguwe n'igihugu cy’u Bubiligi butewe Inkunga n'Ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi. Munyakazi Deo ni mwe mu bahanzi batumiwe bafite ubunararibonye.

Iki kiganiro kirabera mu Mujyi wa Bruxelles(Bozar) ku itariki 16-17 Kamena 2019.

Hitezwe umusaruro ukomeye uzavamo nyuma yo guhura n'abandi banyabugeni, impuguke mu by'umuco, abanyamategeko, abayobozi b'ibigo baturutse mu bihugu by'ubumwe bw'i Burayi n'abanyamuryango bayo ku isi basaga 400.

Iki kiganiro kitabiriwe n’abantu baturuka muri Afurika, Amerika, Asia, Uburayi ndetse no muri Pacific. Intego y’iki kiganiro ni ukungurana ibitekerezo bijyanye no gushyigikira umuco n'iterambere.

Hazatangwa ibiganiro bine byibanda ku ngingo zateguwe. Louise Mushikiwabo azahurira mu kiganiro na Pierluigi umuhanga mu bukungu unigisha muri kaminuza ya IULM. Iki kiganiro kizaba kiyobowe na Stefano Manservisi.

Deo Munyakazi yaherekejwe n'abo mu muryango we

Yahagurutse i Kigali kuri uyu wa 15 Kamena 2019

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF kuya 12 Ukwakira 2018 asimbuye umunya-Canada Michaelle Jean





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ineza jory4 years ago
    Nibyiza cyane gsa nge ndifuza ubufasha bwa deo munyakazi kdi imana yamuha umugisha





Inyarwanda BACKGROUND