RFL
Kigali

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yakuriweho ibihano byose yari yahawe na FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/06/2020 19:27
0


Akanama k’ubujurire ka FERWAFA kemeje ko Munyakazi Sadate ari umwere ku byaha byose yarezwe byari byanatumye ahanwa, kanzura ko akuriweho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na FERWAFA.



Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, nibwo akanama k’ubujurire ka Ferwafa kayobowe na Me Kajangwe kateranye, gasuzuma ubujurire bwa Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, ku byaha yarezwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda byari byanatumye ahabwa igihano cyo kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Kuwa 08 Gashyantare 2020, ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe”.

Kuwa 07 Gicurasi 2020, Akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kahamagaje Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul kugira ngo bisobanure ku magambo bavuze ku buyobozi bwa FERWAFA ubwo yari imaze gufatira iyi kipe ibihano kuwa 08 Gashyantare 2020.

Nyuma y’iminsi 2 aka kanama gashinzwe Imyitwarire muri FERWAFA kanzuye ko Perezida Sadate ahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 150 Frw, mu gihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino ine, anacibwa ibihumbi 50 Frw.

Uyu muyobozi koko yaje kubyubahiriza nyuma y’iminsi itatu atanga ubujurire bwe muri Komisiyo yigenga muri FERWAFA agaragaza ko atishimiye ibihano yahawe kandi uburyo ikirego cyatanzwemo bidakurikije amategeko.

Nyuma yo kwisobanura ku ngingo zitandukanye, byarangiye Ubujurire busanze Munyakazi Sadate adakwiriye guhanwa kuko FERWAFA yatinze gutanga ikirego nkuko bigaragara mu ngingo ya gatanu y’amategeko agenga imyitwarire yayo.

Munyakazi Sadate yongeye kubona intsinzi nyuma yuko aheruka kwemezwa na RGB ko ari we muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports,nyuma y’iminsi yari amaze ahanganye n’abahoze bayobora iyi kipe bahagarariwe na Ngarambe Charles bari bamweguje ku buyobozi.


Sadate Munyakazi yongeye gutsinda urubanza rukomeye yari ahanganyemo na FERWAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND