RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yamaganye abacuze umugambi wo kumweguza ashimangira ko akiyoboye Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 13:32
0


Nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’ubuyobozi bw’umuryango w’iyi kipe bumubwira ko we na komite nyobozi ye batagifite inshingano zo kuyobora Rayon Sports kugeza igihe inteko rusange izatorera abandi bayobozi, Munyakazi Sadate yamaganiye kure icyo cyifuzo, avuga ko ababikoze nta bubasha babifitiye ashimangira ko akiri umuyobozi mukuru w'iyi kipe.



Abahoze bayobora  Rayon Sports bahagarariwe na Ngarambe Charles, bavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga Komite Nyobozi y’ikipe itaruzuzaga inshingano yakabaye ikora.

Yagize ati “Bitewe n’uko abanyamuryango ndetse n’abakunzi bayo batangiye kugira ibibazo kubera ubuyobozi butakoze akazi bwagombaga gukora, twafashe icyemezo cyo kuba duhagaritse Komite Nyobozi ya Rayon Sports FC, yayoboraga ikipe kugira ngo icyo gikorwa tubashe kugishyira ku murongo”.

“Ibyo twakoze ni ibishingiye ku mategeko dufite, ni ibigendeye ku bubasha duhabwa na sitati twakuye muri RGB. [Sadate] natemera icyo cyemezo ubwo azajya mu nzego z’amategeko”.

Nyuma yo kubona ibaruwa imweguza, Munyakazi Sadate, yavuze ko atigeze amenyeshwa byihariye ibivugwa ndetse atazi neza abafashe icyo cyemezo kuko azi ko Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite Nyobozi akuriye.

Yagize ati “Kugeza ubu uko mwabibonye ni ko natwe twabibonye. Ni ikintu gisekeje kuko ntibikorwa kuriya, hakurikizwa amategeko. Nta gaciro na gato ibyo Ngarambe yakoze bifite. Icya mbere nakubwira ko ntazi uwo Muryango uvuga, ariko niba ari Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite iyobowe na Munyakazi Sadate, yatowe n’Inama y’Inteko Rusange kandi akaba ariyo ifite ubushobozi bwo kuba yayikuraho”.

“Kuba abantu bahura, bakicara, bagatekereza ibintu binyuranye, bakumva ko byashyirwa mu bikorwa gutyo, ntabwo byashoboka. Turaza gukurikirana neza abo bantu biyitirira Rayon Sports tumenye abo ari bo, tumenye n’icyo bagambiriye”.

Munyakazi yakomeje avuga ko iby’icyemezo cyo guhagarika Komite Nyobozi ayoboye, abifata nk’ikinamico bityo utabuza umuntu kuyikina abishaka, kuko yashimangiye ko akiri umuyobozi mukuru wa Rayon Sports. Sadate avuga ko abashaka kumweguza nta bubasha n’ubushobozi babifitiye.


Ubutumwa bwatambukijwe binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'ikipe ya Rayon Sports


Sadate yemeza ko abashaka kumweguza nta bubasha babifitiye agashimangira ko akiri Perezida wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND