RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yegujwe ku buyobozi bwa Rayon Sports n'abo yita abagambanyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2020 19:21
0


Munyakazi Sadate wari umaze igihe kitari kinini ku buyobozi bwa Rayon sports nka Perezida amaze kweguzwa kuri uwo mwanya, nyuma y’ibaruwa ifunguye ndende yari amaze kwandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri muri iyi kipe ahanini biterwa n’abahoze bayiyobora.



Sadate akaba yegujwe n’abo ashinja ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo w’ikipe usaga Miliyari y’amafaranga y‘u Rwanda, ruswa ndetse n’ibindi bitandukanye birimo no kumuharabika.

Hashize iminsi Rayon Sports ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo n’amikoro make yatumye abakinnyi badahembwa, ariko by’umwihariko ibibazo by’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe mu myaka ishize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, ni bwo hasohotse ibaruwa yeguza Sadate Munyakazi ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports na Komite yose bayoboranaga.

Sadate utari umaze igihe kinini ku buyobozi asezerewe nyuma y’ubwumvikane buke  hagati ye ndetse n’abayoboye umuryango Rayon sports, bamweguje bavuga  ko yatowe mu buryo bunyuranyije n'ihame ry’umuryango wa Rayon sports.

Ibi bije bikurikira ibaruwa Munyakazi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, aho yishinganishaga ndetse akerekana ibibazo biri muri Rayon Sports.

Bamwe mu bayobozi bayoboye  Rayon Sports bakoze inama y’igitaraganya, irangira bafashe umwanzuro wo kweguza  Munyakazi Sadate ku buyobozi bw’iyi kipe, ikaba ari inama yanitabiriwe na Rudatsimburwa Albert uvuga ko yahombejwe n'iyi kipe Miliyoni zisaga ijana z’amanyarwanda.


Ibaruwa yeguza Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND