RFL
Kigali

Murigande Jacques (Mighty Popo), umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/12/2018 18:13
0


Benshi bamuzi nka Mighty Popo ariko amazina yiswe n’ababyeyi ni Murigande Jacques. Ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya muzika mu Rwanda, kugeza ubu inzozi ze zabaye impamo iri shuri ririho anaribereye umuyobozi.



Amazina: Murigande Jacques

Igihe yavukiye: 22/07/1966

Icyo akora ubu: Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo

Irangamimerere:Ni umugabo wubatse, afite abana 4 (Isimbi, Ntwali, Isaro na Juru)

Ibyo yize: Mighty Popo afite impamyabumenyi z’icyiciro cya 2 cya kaminuza zigera kuri 4, gusa aterwa ishema cyane n’ibyo yabashije kwiga no kugeraho mu muziki.

Ikimutera imbaraga: Ubuzima nicyo kimutera imbaraga mu byo akora byose

Ibyo azwiho: Azwi nk’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo ariko ni n’umuhanzi wakunze kwibanda cyane ku njyana gakondo.

Ni we wagize uruhare mu kubaho kw’iserukiramuco ngarukamwaka rya Kigali Up.

Icyo yifuza: Mu magambo ye, Mighty Popo agira ati “sinjya nifuza, sinjya nicuza, mparanira kurangiza ibyo natangiye, no gufasha abandi uko nshoboye kose”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND