RFL
Kigali

MUSANZE: Christopher niwe watumiwe muri 'Unforgettable Friday Party' igitaramo cyahujwe n'umunsi w'abakundana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2019 14:44
0


Christopher ni umwe mu bahanzi bagiye bakora indirimbo z'urukundo zigakundwa kandi bikamwongerera abafana cyane cyane ababa bari mu mwuka w'urukundo. Kuri ubu yamaze gutumirwa mu gitaramo kimaze kubaka izina i Musanze cyamamaye nka 'Unforgettable Friday Party' cyahujwe n'umunsi w'abakundana.



Ubusanzwe buri mwaka tariki 14 Gashyantare 2019 ni umunsi ku Isi yose wahariwe abakundana icyakora kuko uyu munsi wahuriranye n'umunsi w'umurimo abenshi hano mu Rwanda bazawizihiza bukeye bwaho tariki 15 Gashyantare 2019. Mu mujyi wa Musanze ho abazizihiza uyu munsi bashyiriweho ibirori byo kubafasha kuwizihiza neza.

Iki gitaramo cyateguwe mu mujyi wa Musanze kiswe 'Unforgettable Friday Party' kizaba kiba ku nshuro ya gatandatu. Ubusanzwe kiba kigizwe n'umuziki wa Live, kumurika impano zinyuranye harimo imideri n'ibindi. Muri uyu mwaka wa 2019 rero mu gitaramo cya mbere cy'umwaka kikaba icya gatandatu muri rusange hatumiwe Christopher nk'umuhanzi ugomba gususurutsa abakunzi ba muzika bazakitabira.

Christopher

Igitaramo cyatumiwemo Christopher...

Byitezwe ko iki gitaramo kizabera mu cyumba cy'imyidagaduro cy'umurenge wa Muhoza i Musanze mu mujyi tariki 15 Gashyantare 2019. Kwinjira ni 3000frw mu myanya isanzwe, abakundana bazinzirana ari babiri bazishyura 5000frw naho mu myanya y'icyubahiro umuntu umwe azishyura 5000frw mu gihe ameza y'abantu 6 ateye mu myanya y'icyubahiro azaba agura 50,000Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND