RFL
Kigali

MUSANZE: Christopher yataramiye abitabiriye igitaramo cya “Unforgettable friday Party VI” kimaze gushinga imizi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 12:05
0


Christopher ni umwe mu bahanzi bagiye bakora indirimbo z'urukundo zigakundwa kandi bikamwongerera abafana cyane cyane ababa bari mu mwuka w'urukundo. Uyu muhanzi niwe wataramye mu gitaramo kimaze kubaka izina i Musanze cyamamaye nka 'Unforgettable Friday Party' cyahujwe n'umunsi w'abakundana.



Ubusanzwe buri mwaka tariki 14 Gashyantare 2019 ni umunsi ku Isi yose wahariwe abakundana icyakora kuko uyu munsi wahuriranye n'umunsi w'umurimo abenshi hano mu Rwanda bawijihije bukeye bwaho tariki 15 Gashyantare 2019. Mu mujyi wa Musanze ho abakunzi b’imyidagaduro bari  bashyiriweho ibirori byo kubafasha kuwizihiza neza.

Abatuye umujyi wa Musanze nabakunda kuwusura bashimishijwe bikomeye n'iki gitaramo cyari cyahuriyemo abambaye Made in Rwanda by'umwihariko Kitenge Style kikaba cyitabiriwe n'abanyarwanda n'abanyamahanga byagaragaraga ko bizihiwe n ibirori byarimo Live band y'abanyeshuri barangije ku Nyundo mu ishuri rya Muzika.

Umuhanzi Christopher waririmbye nawe muri semi Live afashijwe na producer Madebeat yasusurukije abatari bake bari bitabiriye iki gitaramo mu birori byanamurikiwemo kandi imyambaro ihangwa n’abakora imideri bo mu mujyi wa Musanze.

christoper

DJ Young niwe wacurangiye imiziki abitabiriye iki gitaramo

christoper

Christopher ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo

christoper

Madebeat niwe wacurangiraga Christopher

christoper

Christopher imbere y'abaturage b'i Musanze

christoper

Abanyeshuri bo ku Nyundo bacurangiye abantu umuziki wa LIVE

MUSANZE

Byari uruhurirane rw'ibirori, aha bamurikaga imideri

MUSANZEAbari bitabiriye ibi birori bararyohewe...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND