RFL
Kigali

MUSANZE: Imodoka yakoze impanuka yinjira mu nzu y'umuhanzi 'Emiwess'-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2018 12:47
2


Mu ijoro ryakeye ni bwo mu karere ka Musanze habereye impanuka aho imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yataye umuhanda ikinjira mu nzu y'umuturage. Icyakora ku bw'amahirwe Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima n'ubwo hari ibyangijwe n'iyi modoka nk'uko nyiri iyi nzu yabitangarije Inyarwanda.com.



Aganira na Inyarwanda nyiri iyi nzu Frank Nkumbuye uzwi nka Emiwess mu mujyi wa Musanze yagize ati" Ahagana saa tanu n'iminota 45 z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 imodoka yagendaga mu muhanda Musanze- Cyanika yagonze imodoka yari ifite ibirango bya Bralirwa ihita ita umuhanda iraza igonga iyi nzu yacu. Amahirwe ni uko nta muntu wahatakarije ubuzima. Icyubahiro ni icy'Imana. ubundi uko byagenze umushoferi wari uyitwaye yabanje kugonga imodoka yari iri mu muhanda noneho ashaka gukata ngo asubire iyo yari avuye, nko mu rwego rwo gukwepa. Imodoka iramunanira ahita agonga inzu."

Abajijwe umubare w'ibintu byangiritse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018 yabwiye umunyamakuru ko bakiri mu mibare ariko icyo gihe hari hamaze kubarurwa ibintu bifite agaciro hafi ka miliyoni y'amanyarwanda (1,000,000Frw). Uyu muhanzi ukizamuka mu karere ka Musanze yabwiye umunyamakuru ko inzu yinjiyemo imodoka ari iye umuryango wagonzwe ukaba ari uwakorerwagamo ubucuruzi.

EMIWESS

Nkumbuye Frank uzwi nka Emiwess muri muzika

Usibye ibintu bye byahangirikiye iyi modoka kandi yahitanye na moto y'umugabo wari uyihasize agiye guhaha akantu kuri butike begeranye. Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bo mu ntara bagishaka uko bavamo ibyamamare cyane. Uyu muhanzi afite indirimbo yakunzwe ku ma radiyo yo mu ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda n'Iburengerazuba yise 'Bikomeye cyane'.

EMIWESS

EMIWESS

EMIWESS

EMIWESS

EMIWESS

Imodoka yinjiye mu nzu y'uyu muhanzi ukizamuka w'i Musanze

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'BIKOMEYE CYANE' YA EMIWESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    imana ishimwe ubwo ntawapfuye peee
  • Irenee5 years ago
    Imana ishimwe bwo ntawahasize ububzima! nizere ko ntamananiza azaza mu kwishyura ibyangiritse nkuko bisa nibyabaye akamenyero iwacu i R wanda





Inyarwanda BACKGROUND