RFL
Kigali

Musanze: Knowless yaririmbye mu bukangurambaga bugamije kuzamura uburinganire-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 20:14
0


Umuhanzikazi Knowless Butera uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Day to day’ yaririmbiye abarenga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) bitabiriye igikorwa cyateguwe na Plan International na Imbuto Foundation cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije gutuma uburinganire bugera mu nzego zose.



Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 cyabereye kuri sitade y’akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni igikorwa cyateguwe na Plan International Rwanda ifatanyije na Imbuto Foundation cyateguwe mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo uburinganire bwiyongera muri buri rwego rwose.

Plan International na Imbuto Foundation ubu bukangurambaga babwise “Girls get Equal” , bati “Ntabwo tuzahagarara kugeza buri mukobwa ahawe ijambo n’agaciro”.

Knowless yaririmbye mu bukangurambaga bwateguwe na Plan International ndetse na Imbuto Foundation.

Knowless yabwiye INYARWANDA ko n’ubwo mu Rwanda mu Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda umubare w’abagore ugeze kuri 61% atari ko no mu zindi nzego bimeze ari nayo mpamvu hateguwe ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza uburinganire mu nzego zose..

Yagize ati “….Ni ‘campaign’ ifite intego yo kwongera uburinganire bw’abakobwa mu nzego zose. N’ubwo mu Inteko Ishinga Amategeko dufite 61% by’abagore ariko siko no mu zindi nzego bimeze.”

Yakomeje ati “Usanga nk’abagore bafite ibigo bayobora mu Rwanda ari mbarwa. Urugero rwa hafi mu muziki abagabo ni bo bafite umubare munini cyane kurusha abakobwa. Rero hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ubwo buringanire bubashe kugera mu nzego zose.”

Mu karere ka Musanze ni ho hatangirijwe ubu bukangurambaga ku mugaragaro. Yavuze ko hitabiriye abantu abarenga 5 000 by’umwihariko urubyiruko n’abandi.

Iki gikorwa cyanitabiriwe kandi na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Hakuziyaremye Solaya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, abahagarariye ingabo na Polisi , Umuyobozi Mukuru wa Plan International mu Rwanda n’abandi.

Knowless Butera yabaririmbiye indirimbo nka: ‘Ko nashize’, ‘Baramushaka’, ‘Darling’, ‘Ujya unkumbura’, Mutima’ n’izindi nyinshi.

Knowless avuga yishimiye gutaramira ab'i Musanze.

Urubyiruko n'abanyeshuri bitabiriye ku bwinshi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

Knowless yaririmbiye abarenga ibihumbi bitanu i Musanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND