RFL
Kigali

MUSANZE: Umuraperi Maylo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Mureke agende” –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 13:06
1


Maylo ni izina ry’umuraperi ukomeye udakorera muzika ye muri Kigali, uyu musore uzwiho ubuhanga benshi bibaza impamvu atajya ahabwa amahirwe ngo abe yavamo icyamamare muri muzika y’u Rwanda, uyu muraperi muri iyi minsi wahagurukiye gukaza umurego muri muzika ye aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya “Mureke agende”.



Maylo wamamaye cyane mu myaka itambutse ubwo yari muri TOP5Sai kuri ubu ni umwe mu bahanzi bo mu karere ka Musanze bafite abakunzi batari bake ariko nanone ugihatana no kwinjira mu murwa mukuru w’u Rwanda ngo azamure izina rye bityo abe umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Uyu nkuko yabitangarije Inyarwanda.com kuri ubu ngo ni ibintu afite mu mutwe kandi yizeye ko azabigeraho cyane ko afite ibihangano bitari bike.

Maylo ati” Mbere nagiye ngira impamvu nyinshi zatumaga ntakora cyane umuziki, kuri ubu nabonye akanya kandi mfite gahunda isobanutse abanyarwanda bakeneye kumva ibindimo ndasaba abanyamakuru kumfasha mu rugendo ndimo kandi nizeye ko hamwe n’Imana umunsi umwe inzozi zanjye zizaba impamo.”

Maylo

Umuraperi Maylo...

Kuri ubu Maylo yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Mureke agende” iyi yasohotse mu buryo bw’amajwi ngo amashusho yayo araza kuyashyira hanze mu minsi ya vuba cyane.

UMVA HANO INDIRIMBO “MUREKE AGENDE” YA MAYLO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda remy5 years ago
    Uwo musoree arashoboye kbsaaa, ibihangan byee jya mbikurikiraa Ewan brl cgr kbsaaa





Inyarwanda BACKGROUND