RFL
Kigali

MUSANZE: Umutoni Adeline niwe wambitswe ikamba rya ‘Miss Bright INES 2019’, Umurundikazi Gateka Filly aba igisonga cya mbere – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/04/2019 11:55
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019 mu mujyi wa Musanze mu ishuri rya INES Ruhengeri habereye ibirori byo gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwenge ariko hanibandwa ku bindi birimo umuco n’uburanga. Aha ikamba rikaba ryegukanywe na Miss Umutoni Adeline mu gihe umurundikazi Gateka Filly we yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere.



Abakobwa 13 nibo bahataniraga ikamba muri aya marushanwa, umwe akaba ari we wagombaga kuryegukana. Umutoni Adeline niwe wegukanye ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri, akaba yakurikiwe n’igisonga cya mbere witwa Gateka Filly Chersy umurundikazi wiga muri INES Ruhengeri. Ni mu gihe Muhongerwa Nyiranyamibwa Paradis Benigne we yaje kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES Ruhengeri.

Nyampinga yahise ahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frw) ndetse na Laptop nshya yagenewe nk’ibihembo bikuru mu gihe hari ibindi bihembo binyuranye yongerwa n'abaterankunga b’iki gikorwa. Uwabaye igisonga cya mbere yahawe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000frw) nawe ahabwa LapTop nshya kimwe n’ibindi bihembo aomba kugenerwa n'abaterankunga banyuranye b’irushanwa. Igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES we yagenewe 50,000frw na LapTop kimwe n’ibindi bihembo nawe agomba kugenerwa n'abaterankunga.

Abakobwa 10 basigaye batatowe nabo bagenewe ibihembo by’uko bitabiriye, buri wese akaba yagenewe ibahasha.

Abakobwa 10 basigaye nabo bakurikiranye kuri ubu buryo bukurikira duhereye ku wa kane:

4. Isimbi Grene

5. Igirimpuhwe Witness

6. Iradukunda Evelyne

7. Uwase Anitha

8.Nkusi Divine

9. Ukwishatse Evans

10. Niyomubyeyi Vanessa

11.Ndamukunda Ornella

12 Uwamahoro Evelyne

13. Niyonshuti Claudine

Iri shuri rya INES Ruhengeri ryaherukaga gutora Miss mu mwaka wa 2016 ahatowe Nyampinga Netete Liliane wari umaranye imyaka itatu ikamba rya Miss Ines Ruhengeri. Ni ubwa mbere hatowe Nyampinga uhiga abandi ubwenge muri iyi kaminuza, ibintu umuyobozi wayo yemeje ko bigiye kujya biba buri mwaka.

miss Ines

Mwiseneza Josiane (Hagati) yari ari mu kanama nkemurampaka

miss Inesmiss Ines

Mu gusubiza kwe uyu mukobwa wabaye Nyampinga wabonaga ko yifitiye icyizere

Social Mula

Social Mula niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori

miss Ines

Natete Liliane wari umaze imyaka itatu afite ikamba rya Nyampinga wa INES Ruhengeri

miss Ines

Beni Abayisenga umunyamakuru wa RBA i Musanze niwe wayoboye ibi birori

miss Ines

Umuyobozi wa INES Ruhengeri yijeje abitabiriye ibi birori ko bigiye kuba ngarukamwaka

miss Ines

Hahatanaga abakobwa 13

miss Ines

Uwari uhagarariye akanama nkemurampaka ahamya ko amanota batanze yanyuze mu mucyo

miss Ines

Mwiseneza Josiane yashimiye ubuyobozi bw'ikigo bwamutumiye muri iki gikorwa

miss Inesmiss Ines

Habanje guhembwa ibisonga

Miss Ines

Ibisonga bya Miss Bright Ines Ruhengeri

Miss Inesmiss InesMiss InesMiss Ines

Byari ibyishimo ubwo yari amaze gutorwa nka Miss Bright INES Ruhengeri

Miss InesMiss Ines

Miss Bright Ines Ruhengeri yahawe umugisha na padiri akaba n'umuyobozi w'iri shuri

Miss InesMiss Inesmiss Inesmiss Inesmiss InesMiss InesMiss InesMiss Bright INES Ruhengeri 2019, Umutoni Adeline

REBA HANO IKIGANIRO YATANZE AKIMARA KWAMBIKWA IKAMBA RYA MISS BRIGHT INES RUHENGERI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND