RFL
Kigali

Museveni yashyigikiye irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini bazifashishwa mu kureshya ba mukerarugendo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 8:54
0


Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye irushanwa rihurije hamwe abagore bafite ikimero n’ibibuno binini bazifashishwa mu kuresha ba mukerarugendo bagenderera iki gihugu.



Kuya 05 Gashyantare 2019 nibwo Leta ya Uganda yatangaje ko ifite gahunda yo gukoresha irushanwa ry’abagore bafite ibibuno binini ‘Miss Curvy’ mu kumenyekanisha birushijeho iki gihugu. Ni ibintu bitakiriwe neza n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, bayobotse imbuga nkoranyambaga bagaragaza kutishimira iri rushanwa.

Icyo gihe Daily Monitor yanditse ko Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Uganda, Godfrey Kiwanda, yemeje ko Lete igiye kwifashisha abakobwa bafite ikibuno kinini mu bukerarugendo. Yongeraho ko muri Kamena 2019 hazatoranywa abahize abandi bifashishwa. Yagize ati "Dufite abagore beza baryoheye ijisho. Kuki tutabakoresha mu kuzamura ubukerarugendo ? "

Museveni avuga ko Leta ya Uganda ishyigikiye Quiin wegukanye ikamba muri Miss World

Chimpreports yanditse ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 07 Gashyantare 2019, Perezida Museveni, yabajijwe niba ashyigikiye igitekerezo cya Minisitiri w’Ubukerarugendo Kiwanda ndetse na Ann Mungonna batangije irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno kinini hagamije kuresha ba mukerarugendo.

Museveni yasubije ko irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno kinini atari umwanzuro wemeje n’Imana y’Abaminisitiri, acyeka ko byatekerejweho nyuma yo kubona ko umukobwa witwa Quinn Abenakyo yegukanye ikamba mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi 2018, ndetse baza no kugirana ibiganiro byihariye. Yongeraho ko niba ubwiza bugurisha ku Isi yose na Uganda ikwiye kubishyira mu murongo wo guhanga udushya.

Yavuze ko Ann Mungonna watekereje irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno yatekereje kure mu guhangana udushya kandi ko Ise yahoze mu ngabo za Uganda ari umurashi mwiza. Akomeza avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n’ababiteguye bashingiye ku mitegurire n’ibindi.

Ati “ Tuzagira na bo ibiganiro. Ndacyeka ikamba ryegukanwe na Quiin muri Miss World ari imwe mu mpamvu yatumye batekereza kuri iri rushanwa bavugana na Minisitiri Kiwanda. Tuzabagira inama bumve aho baturuka. Batekereje ku bwiza ko ari ikintu cyiza, tuzareba no mu mitegurire,”

Perezida Museveni yatangaje ko atumva icyo abanenga iri rushanwa bashingiraho, ngo cyeretse niba harakozwe ikosa mu gushyigikira ubwiza. Yongeyeho afite ibyo yatekerezaga yakira Quiin, ngo yagize impungege ku musatsi we amugira inama yo kuwuhindura. Avuga ko Leta ya Uganda ishyigikiye uyu mukobwa mu kumenyekanisha igihugu cye.

Umushinga wo gutoranya abakobwa bafite ibibuno binini watangirijwe i Kampala, abemerewe guhatana ni abafite hagati y’imyaka 18 na 35. Daily Monitor, ivuga ko benshi mu basuura u Uganda, batemberera ku mugezi wa Nile, mu misozi, basura inyamaswa nk’ingagi n’ibindi.

Perezida Museveni mu kiganiro n'itangazamakuru.

Muri Kamena 2019 hazatoranywa abagore bahize abandi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND