RFL
Kigali

Mutesi wabaye Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yambitswe impeta y’urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 14:36
1


Umukobwa witwa Mutesi Dorothy [Dorah] Nyampinga wa w’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda 2010 yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Muyango bamaze igihe bakundana.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 nibwo Mutesi usigaye ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahishuye ko yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we.

Uyu mukobwa yanditse avuga ko yabonye urukundo rwe rw’ahazaza. Yavuze ko urukundo rufite igisobanuro kinini. Kuva yava mu Rwanda uyu mukobwa ntiyakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

Amafoto bashyize hanze agaragaza ibihe byiza bombi bagiranye mu ijoro bafatiyemo icyemezo.

Miss Mutesi yishimiye kwambikwa impeta y'urukundo.

Muri 2016 nibwo Kaminuza y’u Rwana yatangiye gushyira ingufu mu gutora ba Nyampinga. 2007 ikamba ryambitswe Akanyana Sharon, 2008 ikamba ryambitswe Utamuriza Rusaro Carine, 2009 ikamba ryambitswe Umulisa Viviane wasimbuwe na Mutesi Dorthy wamaranye ikamba imyaka ibiri [2010-2011], muri 2012 ikamba ryambitswe Deborah Abiellah  [Yamaranye ikamba imyaka igera kuri ine].


Bombi bamaze igihe bakundana.

Uyu mukobwa yavuze ko yabonye urukundo.

Batangiye urugendo rushya rw'ubuzima.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Icyifuzo 5 years ago
    Uwo musore arambabaje Dora impeta ya fiançailles subwa mbere ayambitswe ! Umusore witwa Thierry nawe yarayimwambitse nyuma arayimujugunyira nuwo rero ararye ari menge





Inyarwanda BACKGROUND