RFL
Kigali

Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity 2019]-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2019 0:21
15


Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane waryubatse mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe (Miss Popularity 2019). Ni mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019.



Mwiseneza Josiane w’i Rubengera yari ahatanye n’abakobwa b’anya-Kigali. Yavutse muri 1995, bivuze ko afite imyaka 23 y’amavuko. Bwa mbere yinjira mu irushanwa, yagenze n’amaguru aturutse ku Nyundo kugera ahabereye irushanwa mu mujyi wa Rubavu ku Inzozi Beach Hotel. Ni umwe mu batunguranye muri iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ndetse yabashije guhabwa amahirwe yo guhatana kuko yujuje uburebure n’ibiro bisabwa ngo yitabire irushanwa.


Mwiseneza Josiane ni umukobwa upima ibiro 57 ndetse akaresha na metero na santimetero 70. Yahawe nimero imwe mu bakobwa 13 bagomba guhatanira kuzahagararira intara y’uburengerazuba. Benshi bamutangariye kuko atari afite ubusirimu bwinshi ugereranyije na bagenzi be baje guhatana ndetse urebye ku birenge bye ubona ko ino rye ry’igikumwe ryakomeretse kubera gutsitara. 

N’ubwo benshi bamubonye nk’aho atandukanye n’abandi, we avuga ko yifitiye icyizere cyane ndetse yizeye gutsinda agahigika bagenzi be. Niwe wabanjirije abandi kubazwa, dore ko ari nawe wari ufite nimero ya mbere. Yabajijwe mu Kinyarwanda no mu cyongereza ndetse abasha guhabwa YES cyangwa YEGO n’abakemurampaka 2 muri 3 bagize iri rushanwa.

Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabahimana Emmanuel5 years ago
    Mwiseneza wabikoze ndagushyigikiye kandinkurinyuma ukomeze ubikore uruwambere mubambere imana ikugendimbere mubyuzakorabyose by amahoroyimana abanenawe ibihebyose!
  • Blaise5 years ago
    ngukoze muntoki wowe mukobwa wagize ishyaka ukiyemeza ugakora ibyubutwari,turagushyigikiye,komereza aho tukuri inyuma Kdi Imana izakomeze ikugeze aho utakwishoboza kugera
  • cyuchris5 years ago
    Muby'ukuri iri rushanwa narikurikiye ariko ikigaragara nuko hakiri byinshi byo gukosora ,icyambere nuko abantu bakwiye guhacyane agaciro ururimi rwiwacu kuruta indimi zamahanga,nubwo kuzimenya ari byiza.ikindi nuburyo budasobanutse bwo gutanga numero y'ibibazo.ese aba bakobwa bageze kuri final bakurirwamo aho ntagashimwe bahemberwa?
  • Ndumunyarwanda.5 years ago
    Rwose birashobokako hari ikindi bagenderaho kugirango ube miss rwanda kuko rwose Josianne yarakwiye ikamba rya miss rwanda ariko yihangane icyo Imana yamuvuzeho byanze bikunze kizasohora.
  • Ghhder5 years ago
    Aliko anastasie numwanamubi !!!!!! Buliyase kukiyambitse ikamba josiane aricuritse????? Umenyatashakaga kwariwujjyegukana. Yagiyahamahirwe nabandibana konawe atarimwiza naziliya mpingikirane ze ahubwo ajyeyibuka koyakijijwe na moto gusa
  • Hhhhhh5 years ago
    Cyakora ubutaha muzakemure kiliyakibazo cyudupapuro tubalizwahibibazo ba miss barangizagusubiza bakadusubiza munkangara badukuyemo ntibizongere. Ubutaha muzashireho inkangara ya 3 yokujugunyamo udupapuro twarangijegukoreshwa nahubundi kongera kugakoresha bigaragaranka "KATA" nkukobyagenze mubaza miss wanyuma Anitha ndetsena miss Rwanda nawe byamubayeho. Numwaka ushize byarabaye kandibigaragaza poor planning nubunyamwuga buke
  • Kwizera theoneste5 years ago
    Miss turamwishimiye cyane
  • Yvon 5 years ago
    Byabigoranye pé! 😊😯😐
  • Bonjour 5 years ago
    Erega ntimugapfubusa mumatiku, wasanguyumwanya wa josiane ariwuzamuhesha imigishamyinshi kurutanuwa miss Rwanda. Ubungubu muzi ama contract yokwamamaza agiyekubona kubera popularity ye? Ahubwo ntazabonahwayakwiza. Azanahembwamenshi kurusha za800.000 za miss ndetsahobora nokubivanamo imodokanziza kurushiliya ya miss Rwanda
  • Niyitegeka j claude5 years ago
    Komerezaho my sister witwayene nubwobaguhaye umwanya utaruwawe
  • ndagijimana daniel5 years ago
    Yararikwiye.gusa twakwibaza impamvu ataje nomurabo batanu
  • Umufasha5 years ago
    Congs Josiane wacu aho ugeze harahagije kdi turahishimiye ,njye kuruhande rwanjye nshimiye abantu bose bagushyigikiye kugirango ugere aho wageze,ntago twakoreye ubusa kdi uzakomeze wigirire icyizere Imana uyubahe izakugeza kuri byinshi.
  • pat5 years ago
    miss pop Ahembwa iki?
  • Ntibisanzwe5 years ago
    Josiane humura, uhereze bank account yawe thecatvevo250, turagushyiriraho amafranga ukomeze umushinga wawe, nushaka nimodoka uzagure icumi. Aba basongarere bo bareke, tuziko ntacyo bazatumarira uretse kutunyunyuza gusa
  • Uwotonze Daniel5 years ago
    Iyumuntu akunzwe akaba yanasubije neza siwe wakagombye kwambikwa ikamba ryampinga njye ndumva mwadusobanurira impamvu mwiseneza atabaye nyampinga kdi ibintu byose yarabyujuje





Inyarwanda BACKGROUND