RFL
Kigali

Naason yaririmbye yishimirwa bikomeye n’abasohokeye Golden Park Gikondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 9:41
0


Umuhanzi Naason wakunzwe mu ndirimbo ‘Mfite Amatsiko’ yaririmbiye Golden Park Gikondo mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019, yishimira bikomeye n’abasohokeye barabyinana biratinda.



Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ninjye Mukire’ yari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo bitandukanye. Mu bihe bitambutse yagiye akora indirimbo zakunzwe na benshi nka: ‘Mfite Amatsiko’ yasohotse mu myaka umunani ishize, ‘Undwaza umutima’, ‘Inkuru Ibabaje’, ‘Ab'isi’ n’izindi nyinshi.

Yaririmbyie abasohoye Golden Park Gikondo zimwe mu ndirimbo yahereyeho akora umuziki ndetse n’izo aheruka gushyira hanze. Yabyinanye na bamwe mu bakobwa basohokeye Golden Park Gikondo, abagabo bari bamaze gusoma kuri Primus n’abandi bafataga amashusho n’amafoto y’iki gitaramo.

Naason yabyinanye na bamwe mu bakobwa basohokeye Golden Park Gikondo.

Golden Park Gikondo Nasson yakoreramo igitaramo iherereye i Gikondo ugeze merez ya 2 ni hafi ya Esperanza.

Naason yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi muri 2010. Ubwamamare bwe bwazamuwe n’indirimbo ‘Mfite Amatsiko’ yacuranzwe mu ngo, mu tubari n’ahandi henshi habaga hateraniye abantu mu ngeri zitandukanye.  Ari mu bahanzi Nyarwanda bashobora gucuranga ibicurangisho nka gitari ndetse na piano kandi akabyijyanisha no kuririmba.

Uyu mugabo yabyinnye yimara icyaka.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.



Abasohokeye Golden Park Gikondo bishimiye Naason.

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND