RFL
Kigali

Nakakande yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda mu birori byitabiriwe na Nyampinga w'Isi 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2019 9:52
0


Umukobwa witwa Olivier Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019-2020 mu birori bikomeye byabereye muri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Kampala, mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019.



Uyu mukobwa w’uburanga Olivier Nakakande avuka muri Bombo ari gushakisha impamyabumenyi ya kaminuza muri ‘Business Management”. Mu birori yambikiwemo ikamva rya Miss Uganda, yari agaragiwe na Petronella Acen wabaye Igisonga cya mbere na Mariam Nyamatte wabaye Igisonga cya kabiri. Miss Vanessa Ponce De Leon Nyampinga w'Isi 2018 ari mu bantu b'ibyamamare bitabiriye ibi birori.

Chimpreports yanditse ko uburyo agaragara n’uko Miss Nakakande yisanzuye mu gusubiza ibibazo yabajijwe n’Akanama Nkemurampaka k’irushanwa byashimangiye ko ariwe ukwiye ikamba rya Nyampinga wa Uganda.

Uyu mukobwa yari ahatanye afite nimero 22 mu irushanwa cyo kimwe na Quinn Abenakyo yasimbuye nawe umwaka ushize w’2018, yambitswe ikamba yari afite nimero 22 mu irushanwa.

Niwe wahamagawe nyuma y’abandi bakobwa 22 bari bamaze kwiyerekana mu ntambuko.

Olivier yambitswe ikamba asimbura Quiin wabaye Nyampinga wa Uganda 2018 agahagararira iki gihugu muri Miss World 2018, yegukanyemo umwanya wa kabiri anambikwa ikamba rya Miss World Africa.

Olivier Nakakande Nyampinga Mushya wa Uganda

Quiin watanze ikamba, yifurije ishya n’ihirwe Miss Olivier wamusimbuye amwifuriza kugira ubuzima bwiza no guharanira kugera ku nzozi ze.

Yagize ati “Bakobwa beza mwese mbifurije amahirwe masa! Mwibuke ko tugifite byinshi byo gukora no kuzuza dufatanyije. Ndizere neza ko dushobora guhindura isi tukayigira nziza ku mwana w’umukobwa.”

Yavuze ko nta mwana w’umukobwa ukwiye kuva mu ishuri ngo n’uko yabuze ibikoresho by’isuku. Yabwiye ba nyampinga bagenzi be ko ari inshingano zabo guharanira ko umukobwa wese agerwaho n’uburezi.

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa karimo umunyamideli Zari Hassan, umunyamakuru Karitas. Igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Uganda cyateguwe na Talent Africa ifashwa na MTN Uganda nk’Umuterankunga Mukuru.

Yambitswe aratangurwa....Yahigitse abakobwa 21

Yambitswe ikamba na Quiin Abenakyo wabaye Nyampinga wa Uganda 2018 (uri ibumoso) ndetse na Vanessa Ponce De Leon Nyampinga w'Isi 2018

Uyu mukobwa azahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World 2019

Olivier wambitswe ikamba avuga ko uwo afatiraho urugero ari Serena Williams

Uyu mukobwa yahembwe imodoka nshya ya Toyota






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND