RFL
Kigali

N'akanyamuneza Rugwiro Herve yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bitanu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2020 12:59
0


Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yasubukuye imyitozo muri iyi kipe nyuma y’ibyumweru atagaragara muri iyi kipe, aho yari yafashwe akekwaho ibyaha birimo kwambukiranya umupaka mu buryo buhabanye n’amategeko, akaza kurekurwa, agahita ahabwa akaruhuko k’igihe gito n’iyi kipe.



Rugwiro Hervé  umaze ibyumweru hafi bibiri arekuwe n’urukiko nyuma yo kumva ibyaha ubushinjacyaba buregamo uyu mukinnyi, ategekwa kuzajya yitaba urukiko ariko ari hanze ya gereza.  Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 17 Ukuboza 2019, arekurwa tariki ya 3 Mutarama 2020 nyuma yo gusanga nta mpamvu zifatika zatuma akomeza gufungwa.

Rugwiro ntabwo yakinnye imikino itatu iheruka Rayon Sports yakinnye harimo uwo yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0, uwo yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0 n’uwo yanganyijemo na AS Kigali ubusa ku busa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rugwiro yongeye gukora imyitozo na bagenzi be ndetse yagaragaye ameze neza, amwenyura yishimiye kugaruka gufatanya n’abandi urugamba barimo rwo kwegukana igikombe cya shampiyona, nubwo barushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.

Ni imyitozo yagaragayemo kandi Mugisha Gilbert utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ye na Karisimbi FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yanagaragayemo kandi abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe barimo Kayumba Soter n’umunya Côte d’Ivoire,  Drissa Dagnogo batarakinira iyi kipe umukino numwe, bakaba bemerewe kuzakina  nyuma ya tariki 15 Mutarama 2020.

Ni imyitozo yakoreshejwe na Kirasa Alain wasigaranye Rayon Sports nk’umutoza w’agateganyo, ntabwo yagaragaye abakinnyi barimo Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Sugira Ernest na Iranzi Jean Claude mu gihe Bizimana Yannick na Oumar Sidibé umwanya munini bawumaze bicaye hanze.

Rayon Sports iheruka gukina ku wa Gatandatu ubwo yanganyaga na AS Kigali, yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzayihuza na Espoir FC ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020.

Ku wa Gatatu tariki ya Rayon Sports  iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, izajya gukina na Espoir FC y’i Rusizi yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.


Rugwiro Herve yagarutse mu myitozo nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe


Rugwiro yagarukanye akanyamuneza n'imbaraga nyinshi


Kayumba Soter nawe ari mu bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND