RFL
Kigali

Nana Super Sexy ari mu byishimo nyuma yo guhabwa imodoka nshya n’umugabo we - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2019 22:42
4


Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, gusa yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana. Ni umugore wubatse, washakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Mu minsi ishize nibwo Super Sexy yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika aho agiye gutura n'umuryango we dore ko umugabo we ariho avuka.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Super Sexy yabwiye umunyamakuru ko amaze igihe kingana n'amezi atandatu yerekeje muri Amerika akaba atuye mu mujyi wa Appleton muri Leta ya Wisconsin aho umugabo we asanzwe afite inzu. Super Sexy wari usanzwe ari umushabitsi (Businesswoman) ndetse akaba n'umunyamideri ukomeye yabwiye Inyarwanda.com ko ubu yagiye gutangira ubuzima bushya aho agomba kuba hafi y'umuryango we akubaka ndetse akanakorera umuryango we.

Mu rwego rwo gukomeza kuryoshya umubano wabo umugabo we yamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa LEXUS RX350 2019 iyi akaba yayihawe nk’impano y’umwaka wa 2019. Uyu mugore akaba yashimiye bikomeye umugabo we ukomeje kumushimisha bikomeye. Yatangarije umunyamakuru ko n'ubwo adakunze gushyira hanze ubuzima bw’umuryango we ariko ibyishimo nk’ibi asanga atabyihererana.

 Kuba izina rye rimaze kwamamara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ngo byatumye benshi mu bahanzi barimo abakomeye mu karere bamwitabaza ngo ajye mu mashusho y’indirimbo zabo, gusa avuga ko yabahakaniye bose uretse Bebe Cool wamwifashishije mu ndirimbo  yitwa ‘18 N over’. Super Sexy yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yemeye kuyijyamo kuko yari azi neza ko yamwinjirije amafaranga menshi n'ubwo yirinze gutangaza umubare wayo.

super sexysuper sexySuper Sexy yahawe imodoka nshya n'umugabo we...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hahah5 years ago
    😀😀 Ariko ntibakifatire abantu!Kuyimuha wenda yanayimuha, ariko uburyo iyi yatanzwe biri suspicious. None se simbona ari za modoka ziba ziri on sale kuba dealers?😂😂 Wabona ataranayigura, undi agahita ayifotorezaho!
  • Nana5 years ago
    Ayo n'amadeni kuko ntago zigurwa cash...
  • Eliana5 years ago
    Hahahahaha payment every month hafi aho.
  • Inyarwanda5 years ago
    Uyu sumwe njya mbona kuri sociaux media atukana nka mayibobo? Ntacyaruta uburere akeneye ikinyabufura kuruta imodoka





Inyarwanda BACKGROUND