RFL
Kigali

“Nari nzi ko urukundo rwa nyarwo ari urw'abiyahuzi”-Sintex mu ndirimbo ‘You’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2019 19:33
0


Umunyamuziki Kabera Arnold wamamaye nka Sintex wibanda ku njyana z’uruhurirane mu mudiho w’injyana za kinyafurika akabifatanya na Dancehall, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo nshya yise ‘You’.



Iyi ndirimbo ‘You’ yageze ku rubuga rwa Youtube, kuya 31 Ukuboza 2018, yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agira ati “Ntiwatumye umutima wanjye uva amaraso. Narinzi ko urukundo rwanyarwo ari urwa abiyahuzi. Narize amariria atemba nk’umugezi

Sintex washyize hanze amashusho y'indirimbo 'You'.

Arthur Nkusi, Umuyobozi wa Arthur Nation inareberera inyungu za Sintex yatangarije INYARWANDA, ko ‘lyrcis video’ y’iyi ndirimbo nshya ‘You’ yashyizwe hanze kuya 01 Mutarama 2019. Avuga ko bayiherekeresheje amashusho y’indi ndirimbo bise ‘Byina’ yasohotse mbere y’uko iyi ndirimbo nshya ‘You’ ijya hanze.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Made Beat, amashusho akorwa na Patrick-P3K. Sintex amaze gukora indirimbo nka “Ndabyimenyera”, “Superstar”, “Nzakubona”, "Ntabyubuntu" n’izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU' YA SINTEX

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYINA' YA SINTEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND