RFL
Kigali

Natty Dread yavuze uko abagore yararanye nabo bamwibye impano yahawe na Bob Marley - VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/11/2019 11:10
0


Natty Dread yasabye abahanzi kutemerera ubwamamare bwabo kubashora mu bagore kuko bahahurira n'ibibi byinshi atanga urugero rw'impano yahawe na Bob Marley abagore yabaga yararanye nabo bagiye bamwiba yasinziriye.



Uyu muhanzi nyarwanda wamamaye hirya no hino ku isi kubera injyana ya Reggae, yavukiye muri Uganda tariki 25 Mata 1974 ababyeyi be bombi ni abanyarwanda. Aba babyeyi be bakundaga kuririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bituma nawe akura ukunda umuziki by'umwihariko atangira kuririmba mu 1980. 

Gukurira mu buhungiro byatumye agera mu bihugu byinshi birimo na Jamaica ari nabwo yaje guhura na Bob Marley batangira kuririmbana mu 1983. Yamamaye mu indirimbo "Ab'iwacu muraho" n'izindi. Afite abana barindwi yabyaye ku bagore 3 barimo n'abazungu. Avuga ko kubera kuba umucuranzi byatumye agira inshuti nyinshi z'abakobwa bityo bigatuma ashaka abagore benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati "Ntabwo nshaka kubeshya abantu ko ndi intungane kubera gukora ibitaramo hirya no hino, nagize abagore benshi''. Akomeza avuga ko ahanini yabishorwagamo n'abandi bacuranzi bagenzi be bamwumvishaga ko kugira abagore benshi ari bwo bugabo.

Yasabye abahanzi bakiri bato kwitwararika igihe bahuye n'uyu mutego kuko ahanini bashobora kubikomerekeremo mu buryo bwinshi ushutswe n'inshuti mugendana.

Mu kiganiro twagiranye yaduhaye urugero rw'ukuntu abakobwa ari abanyabishuko, ahereye kuri bamwe na bamwe bamwibye impano yari yarahawe na Bob Marley igihe yabaga yararanye nabo ari gukora ibitaramo hiya no hino.

Ati"Bagiye banyiba ibintu Bob Marley yansigiye nk'amajakete n'ibindi, nabaga nababwiye ko wenda iri iya Bob bakanyihorera namara gusinzira bakayitwara n'ubwo byaba saa munani z'ijoro".

Akomeza avuga ko abo bakobwa ahanini yabaga atabazi neza kuko nta gihe babaga bamaranye. Aha ni naho yahereye agiri inama abahanzi bakiri bato kwirinda kugwa mu mutego w'abagore kuko bangiza byinshi.

REBA HANO IKIGANIRO GISEKEJE TWAGIRANYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND