RFL
Kigali

NBA Playoffs: Dallas Mavericks yasezereye LA Clippers naho Cleveland Cavalier itegereza umukino wa karindwi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/05/2024 11:51
0


Cleveland Cavalier yatsinzwe na Orlando Magic zihita zinganya intsinzi eshatu, mu gihe Dallas Mavericks yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Los Angeles Clippers.



Kuri Kia Center, Orlando Magic yatsinze Cleveland Cavalier, amakipe yombi anganya intsinzi eshatu, ubwo bizasaba ko hiyambazwa umukino wa karindwi wa kamarampaka kugira ngo hazamenyekane ikipe izajya muri kimwe cya kabiri.

Umukino warangiye ari amanota 103 ya Orlando Magic ku 96 ya Cleveland Cavalier. Byasabaga Cleveland Cavalier gutsinda umukino wa none igahita igera muri kimwe cya kabiri, none inzozi zayo zakomwe mu nkokora na Orlando Magic. 

Mu wundi mukino wabereye kuri American Airlines Center, Dallas Mavericks yatsinze Los Angeles Clippers amanota 104 ku 101 nuko ihita igera muri kimwe cya kabiri.

Kugeza ubu mu gice cy’Iburasirazuba, imikino ya ½ imaze kumenyekana ni uzahuza Minnesota Timberwolves na Denver Nuggets, mu gihe Oklahoma City Thunders izahura na Dallas Mavericks.

Mu gice cy’Iburasirazuba, umukino umwe uzahuza Indiana Pacers na New York Knicks, mu gihe Boston Celtics izahura n’izava hagati ya Orlando Magic na Cleveland Cavaliers.


Orlando Magic yatsinze Cleveland Cavalier zitegereza kuzacakirana ku mukino wa karindwi wa Kamarampaka 


Dallas Mavericks yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Los Angeles Clippers 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND