RFL
Kigali

Ndekwe Felix yafashije Gasogi kubona amanota 3, APR FC yihimura kuri Sunrise-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 19:39
0


Ndekwe Felix winjiye mu kibuga asimbuye ni we wabaye umucunguzi wa Gasogi United wayitsindiye igitego cyatumye ikura amanota 3 imbere ya Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, mu gihe APR FC yabaye ikipe ya mbere yakuye amanota 3 mbumbe i Gorogota yihimuye kuri Sunrise yayibabaje umwaka ushize, ikaba yayitsinze ibitego 4-2.



Gicumbi FC yakinnye neza igice cya mbere, ikagerageza uburyo bwo gufungura amazamu bikanga, ntiyashoboye kwihagararaho mu gice cya kabiri cy’umukino kuko ariho yatakarije amanota atatu ikomeza gushimangira umwanya wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Byibura mu gice cya mbere Gicumbi FC yagerageje kugera imbere y’izamu rya Gasogi United kenshi n’ubwo nta musaruro byatanze binyuze ku basore barimo Dusange Bertin wanakiniye Gasogi mu mwaka w’imikino ushize, guhererekanya mu kibuga Gicumbi Fc yari nziza kurusha Gasogi United mu minota 45 ya mbere, ku buryo uwarebaga umukino yabonaga ko Gicumbi ishobora kuza gutahukana amanota atatu.

Mu gice cya Kabiri Guy Bukasa yabwiye abasore be ko bagomba gusatira Gicumbi ntibayihe ubuhumekero ko aribyo bibafasha gutsinda iyi kipe, maze ahita aninjiza mu kibuga rutahizamu Ndekwe Felix.

Gasogi United  yacuritse ikibuga isatira Gicumbi Fc ku buryo bugaragarira buri wese, inayoirusha guhererekanya neza mu kibuga bitandukanye n’uburyo bakinnye mu gice cya mbere, abakinnyi ba Gicumbi FC batangiye gukora amakosa ya hato na hatoyatumye babona amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 52 Ndekwe Felix yafunguye amazamu atsindira Gasogi United igitego cyabonetse kuri Coup Franc  yateye iruhukira mu rushundura nyuma y’amakosa yari amaze gukorwa n’abakinnyi ba Gicumbi.

Gasogi United yakomeje kurusha Gicumbi FC ari nako iyisatira cyane ariko iminota 90 y’umukino irangira Gasogi United yegukanye amanota 3 itsinze Gicumbi FC igitego 1-0. Iyi ntsinzi yafashije Gasogi United kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona aho yahise igira amanota 14 ifata umwanya wa 7 ivuye ku wa 9.

APR FC 4-2 SUNRISE FC

Undi mukino wari ukomeye wabereye i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise aho yari yakiriye APR FC, yayitsindiye ku kibuga cyayo ibitego 4-2.

Ikipe ya Sunrise ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Samson Babuwa, APR iza guhita icyishyura ku munota wa 19 w’igice cya mbere. Nyuma y’iminota icyenda gusa, ku munota wa 28 Danny Usengimana yaje gutsindira APR igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira APR Fc iyoboye umukino n’ibitego 2-1. 

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yifuzaga gukomeza ubusatirizi yakuyemo Nizeyimana Djuma wari wayitsindiye igitego cya mbere, yinjizamo Mugunga Yves. Ku munota wa 48 ubwo igice cya kabiri cyari kimaze iminota itatu gusa gitangiye, Sunrise yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyatsinzwe n’ubundi na Samson Babuwa wahise yuzuza ibitego 10 muri shampiyona, ayobora urutonde rw’abafite ibitego byinshi.

Ku munota wa 73, Bukuru Christophe wari ugiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel, yatsindiye APR Fc igitego cya gatatu, ni nyuma y’ikarita y’umutuku yari ihawe myugariro Niyonkuru Vivien. Ku munota wa 76, APR yabonye Penaliti, nyuma y’aho umunyezamu Itangishatse Jean Paul wa Sunrise yari akoreye ikosa Mugunga Yves mu rubuga rw’amahina, iza kwinjizwa neza na Nshuti Innocent.

APR FC yihimuraga kuri Sunrise yayitsinze mu mwaka ushize w’imikino ubwo Sunrise yayitsindaga ibitego 3-2, harimo igitego cyo ku munota wa nyuma cya Samson. APR FC yahise ishimangira umwanya wa mbere isiga Police Fc amanota 3 kuko yahise igira amanota 24 mu mikino 10.

Dore uko umunsi wa 10 wagenze
Kuwa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019

Heroes FC 3-2 Musanze FC (Stade Bugesera)
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Sunrise FC 2-4 APR FC (Stade Nyagatare)

Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019

SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
Police FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)

Ku wa Kane tariki 28/11/2019

Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)


Abafana ba Gicumbi FC bari bamanutse gushyigikira ikipe yabo


Urubambyingwe rwa Gasogi United rwari rwabukereye

Wari umukino wabonetsemo uburyo bwo gutsinda bwinshi


Umutoni Aline ni we wasifuye uyu mukino


Rwigema Yves wahoze ukinira Rayon Sports agerageza kugarura umupira


Manace wa Gasogi United agerageza gucenga dore ko yagoye Gicumbi cyane


Tidiane Kone yakinnye neza uyu mukino


Cyuzuzo Gael umuzamu wa Gasogi United utahaye amahirwe na make Gicumbi FC


Ndekwe Felix yagoye ubwugarizi bwa Gicumbi kuva yinjira mu kibuga


Felix atsinda igitego cya Gasogi United



Abakinnyi ba Gicumbi bagerageje gukora ibishoboka byose biranga


Gicumbi FC yanyuzagamo igasatira izamu rya Gasogi


Umukino urangiye abakinnyi ba Gicumbi bashatse gusagarira umusifuzi abashinzwe umutekano barahagoboka

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND